U Rwanda rwahawe kuyobora UNSAC ruzasaba ibihugu guteza imbere ubuhahirane bifungura imipaka

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 5/12/2017, Saa 22:55:13 Yasuwe inshuro 982

U Rwanda rutangaza ko kuba rwahawe kuyobora Akanama Ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati(UNSAC) mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, ari umwanya mwiza wo gusaba ibihugu bibarizwa muri aka kanama kugira imikoranire myiza iganisha ku gufungura imipaka hakabaho imigenderanire isesuye kuko ari ishngiro ry’iterambere ry’ibihugu ikaba n’imwe mu nkingi aka kanama kagenderaho.

Ibi ni ibyatangajwe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inama y’aka kanama ku nshuro yayo ya 45, yatangijwe i Kigali ikazamara iminsi 4.

Ubwo yatangizaga iyi nama,Umunyamabanga Uhororaho muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Claude Nikobisanzwe yavuze ko u Rwanda rushimishijwe no kuba rwahawe kuyobora aka kanama mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, ndetse anasobanura ko ari n’umwanya mwiza wo gusangiza ibi bihugu intambwe u Rwanda rwateye mu gufungura imipaka ku banyafurika ndetse runabonereho gukangurira ibi bihugu kuyoboka iyi gahunda izatuma habaho ukwiyongera kw’ iterambere.

Claude Nikobisanzwe ati: " Kuba u Rwanda rwahawe kuyora akanama ngishwanama ni ibyo kwishimira. Bije mu gihe turimo kuganira n’ibihugu byo muri Afurika gufungura imipaka habeho ubuhahirane. Urumva rero ko bizaduha umwanya wo gusangiza ibyo bihugu uko twabigenje ngo tubigereho, tuzaboneraho kandi no kubamara impungenge nabo babikore."

Claude Nikobisanzwe, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga

Claude NIKOBISANZWE kandi yavuze ko iy’inama iziga ku bibazo by’umutekano muke harebwa uko harwanywa ikwirakwiza ry’intwaro muri ibi bihugu.

Ikindi cyavuzweho ni ikibazo cy’ imitwe y’iterabwoba nka Bokoharamu iteza umutekano muke mu bihugu byo muri Africa yo hagati harimo Cameroun,Tchad na Nijeria.

Inama yitabiriwe n’abayayobozi b’ibihugu 11 harimo n’ab’imiryango mpuzamahanga ikorera mu karere

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bigize aka kanama birimo Angola, Burundi, Congo, Cameroun, Centre Afrique, Chad, Congo Kinshasa, Guinea Equatorial, Gabon, u Rwanda na São Tomé et Príncipe.

U Rwanda ruhawe kuyobora aka kanama rusimbuye Cameroon, rukaba ari ubwa 3 rwakira iyi nama.

Diana Gitera,Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiryango mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahangayashyikirijwe ubuyobozi bw’aka kanama

      

Tanga igitekerezo

-->