U Rwanda rwahamagaje igitaraganya uwari uruhagarariye mu Bufaransa

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 24/10/2017, Saa 09:22:15 Yasuwe inshuro 1377

U Rwanda rwahamagaje igitaraganya uwari uruhagarariye mu Bufaransa,bitera bamwe kwibaza ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje kujya irudubi.

Ni nyuma y’uko Kigali ihamagaje uhagarariye u Rwanda I Paris ahanini ngo bishingiye ku kuba ubutabera bw’U Bufaransa bwarahamagaje minisitiri w’ingabo James Kabarebe mu iperereza ry’urupfu rw’uwari perezida Juvénal Habyarimana mu 1994.

Ikinyamakuru Jeuneafrique cyanditse ko ambassaderi w’u Rwanda i Paris, Jacques Kabale, yahise ahamagarwa i Kigali igitaraganya.

Abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa by’umwihariko politiki z’ibyo bihugu byombi, bavuga ko guhamagaza ambasaderi warwo i Paris bikozwe n’u Rwanda, ari ikimenyetso simusiga rwo gucana umubano n’iki gihugu gikomeje kwibasira bamwe mu bayobozi bakomeye b’u Rwanda.

Paris ishinja bamwe mu bayobozi b’u Rwanda guhanura indege yarimo perezida Juvénal Habyarimana, ibyo u Rwanda rwakunze kwamaganira kure.

President Emmanuel Macron w’u Bufaransa, we avuga ko atari ikirego gishya cyavutse, ahubwo ngo ari ukubura ibyari bisanzwe ndetse akanavuga ko ngo ubutabera bwa Paris bwigenga.

Kuva muri 2015 Michel Fleschyava mu Rwanda, ubu Bufaransa nta ambasaderi bugira i Kigali bukavuga ko ngo byatewe n’u Rwanda rutabahaye uburenganzira bwo kohereza undi.

Pauline Mukarurangwa.
Source: jeuneafrique.com


      

Tanga igitekerezo

-->