U Rwanda ruvuga ko imijyi yunganira Kigali itazaba iy’abifite gusa

Yanditswe na IRADUKUNDA Elizabeth Kuwa 14/02/2019, Saa 08:09:36 Yasuwe inshuro 485

Ministeri y’Ibikorwa remezo iratangaza ko u Rwanda rukeneye ko imijyi yunganira Kigali uko ari 6, idakwiye kuba iy’abifite gusa ahubwo ko n’ab’amikoro make bazayibonamo imibereho myiza.

Ibyo iyi Minisiteri itangaza ngo kugira ngo bigerweho birasaba ko abaturage bita cyane ku miterere y’igishushanyo mbonera mbere yo kugira icyo ari cyo cyose bakora.

Kuwa kabiri tariki 12 Gashyantare 2019, i Nyagatare habere igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa KM 3,908 byatwaye atarenze Milliyoni 29 muri 33 zari zateganyijwe.

Minisitiri Amb. Gatete Clever wari muri uyu muhango yavuze ko iyi mijyi izabarizwamo n’abafite amikoro make ndetse n’abakoreramo ibikorwa biciriritse.

Yagize ati: “Icya ngombwa gikomeye cyane dukeneye ni ibishushonyo mbonera kugira ngo abantu bazamenye neza aho ibintu bikwiye kuba biri ntibyongere kuvangavangwa , abantu ntibongere gutura aho badakwiriye gutura”.

Yongeyeho ati: “Turi gushaka abandi bafatanyabikorwa n’amafaranga yo gushakira abafite amikoro make amacumbi. Ni yo mpamvu tudashaka ko ya mijyi itazaba iya ma bureau (ibiro) gusa n’amazu ahambaye ariko turashaka n’amazu y’abafite amikoro make n’abadafite ingwate yo kubona icumbi n’abashaka kuzana serivise zibanze na barwiyemeza mirimo baze bashore imari zabo.”

Ibyo Minisitiri avuga bije mu gihe henshi muri iyi mijyi ngo kuhubaka bigoye nk’uko abahatuye babyemeza.

Ahanini ngo ni amananiza y’ubuyobozi bwaho bubasaba gukoresha ibikoresho bihenze mu gihe bubaka nyamara ubushobozi butabibemerera.

Ab’i Nyagatare bati : “Ni habeho uburyo bworoshye bwo kubaka kuko ubuke bwinzu z’ubucuruzi butuma n’izihari zihenda kuko ziba zikenewe na benshi.”

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga wo kuzamura imiyi yunganira Kigali watangiye Kanama 2016 ukuba ifite ingengo y’imari ya milliyoni 95 z’amadorari yatanzwe nk’inguzanyo ya Banki y’isi.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira mu 2021 imijyi yose ihawe ubushobozi bujyanye n’ibikorwa remezo bituma yunganira Kigali.