u Rwanda rugiye kwakira "PoultryAfrica 2017" igikorwa kigamije guteza imbere ubworozi bw’inkoko

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 28/09/2017, Saa 17:05:42 Yasuwe inshuro 1071

Taliki ya 4 na 5 Ukwakira i Kigali mu Rwanda hateganyijwe kubera igikorwa cyiswe PoultryAfrica 2017,kigamije kwiga uburyo ubworozi bw’inkoko bwatezwa imbere ku mugabane w’Afurika.

Theogene Rutagwenda umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko iki gikorwa kizabera muri Kigali Convention Center kikazaba kigizwe n’ibice bitatu,harimo imurika bikorwa ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bworozi bw’inkoko, hakaza igice cya kabiri cy’inama izaba irimo inzobere zigaragaza uko ibintu bikorwa neza mu bworozi bw’inkoko, n’igice cya gatatu cyiswe “leadership conference”.

Umwe mu bateguye iki gikorwa Erena Geremia umuyobozi ushinzwe amasoko muri VIV worldwide yagize ati”Twahisemo ko iki gikorwa kibera mu Rwanda kubera imiterere yaho n’umutekano uharangwa,ikindi Kigali biroroshye kuhagera cyane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara n’ahandi hose ku isi” .

Zimwe mu nganda zikomeye zifite aho zihuriye n’ubworozi bw’inkoko zizitabira iki gikorwa harimo VIV Asia, VIV Europe na VIV MEA.

Ubworozi bw’inkoko ni bumwe mu bworozi bumaze gufata intera ishimishije yo kwiteza imbere mu Rwanda, Poultry Africa 2017 kimwe mubisubizo kubifuza kumenya uko bukorwa ,ni igikorwa giteganyijwe kuba

U Rwanda ruteganya ko bitarenze mu kwezi gutaha kwa Cumi hari umushoramari uzafasha aba borozi kubona imishwi ya mbere ikorerwa mu Rwanda.

 Tw//@jmukundente