U Rwanda na Uganda byahakanye ibyo kwakira abimukira bavuye muri Israheli

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 5/01/2018, Saa 18:12:29 Yasuwe inshuro 1531

Ibihugu by’uRwanda na Uganda biratangaza ko nta masezerano ayo ariyo yose byigeze bigirana na Israheli aganisha ku kwakira abimukira ibihumbi b’Abanyafurika bahawe amezi atatu gusa yo kuba birukanwe.

Mu nkuru dukesha Associated Press hagaragaramo ko leta ya Isiraheli muri iki cyumweru yari yahamagariye abimukira baturuka muri Sudan na Eritereye kuva muri icyo gihugu "bagusubira mu buhigu bakomokamo bitaba ibyo bagahitamo kujya mu Rwanda cyangwa Ubugande”.

Nyamara Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda,Amb.Olivier Nduhungirehe yatangarije Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika The Associated Press ko u Rwanda rutigeze rwemeranya na Isiraheli kwakira abo bimukira.

Ni gutyo kandi mugenzi we wa Uganda Henry Okello Oryem, na we avuga ko nta masezerano yabayeho hagati y’igihugu cye na Israel.

Abo bari kugenda mbere y’ukwezi kwa kane bari kuzahabwa amafaranga ibihumbi $3,500 by’amadorari y’amerika,itike y’indege n’ibindi .

Benshi mu bimukira bahunze amakimbirane no gutotezwa bakaba bashaka icyemezo cy’ubuhunzi ,riko leta ya Isiraheli ifata abo bimukira nka za maneko.

S: The Associated Press


      

Tanga igitekerezo

-->