u Rwanda gutumiza amafi mu mahanga byaba bigiye kuba amateka

Yanditswe na Kuwa 20/07/2017, Saa 07:57:36 Yasuwe inshuro 282

Mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’umurenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu haciye hafi imyaka 2 hadutse umushinga mushya w’ubworozi bw’amafi mu buryo bwa kareremba hifashishijwe icyitwa “ibikaje”,ba nyiri uyu mushinga bemeza ko ugiye kuzajya utanga amafi meza kandi menshi ku buryo intego ari uko U Rwanda rwazagera aho rwihaza k’umusaruro w’amafi ruca ukubiri no kujya rutumiza avuye hanze.

Uyu mushinga uzwi ku izina rya Fine Fish ,bene wo bemeza ko umusaruro w’aya mafi ari mwinshi hagereranijwe n’amafi asanzwe aba mu mazi mu buryo bwa gakondo ,ngo kuko aya yororerwa mu byitwa ibikaje akurira mu gihe kingana n’amezi umunani, mu gihe ayo mu kiyaga asanzwe yo akurira igihe kingana n’umwaka.

Bavuga ko mugikaje kimwe haba harimo amafi ibihumbi bitanu, basarura bagakuramo hagati ya toni imwe n’igice n’ebyiri. INNOCENT BAMPORIKI ni umukozi uhagarariye abandi muri uyu mushinga.

Yagize ati:’’Ibigaragara byo mu Rwanda nta mafi menshi ahaboneka nayo tubona mu masoko agiye atandukanye amensHi aba yavuye muri Uganda nahandi.Twabonye ibyo bintu dusanga ari ngombwa ko igihugu kigomba kwihaza ku mafi niko kubyaza umusaruro ikiyaga cya kivu maze dushyiramo umushinga wo kororeramo amafi,urebye amafi yorowe n’asanzwe amwe yagakondo biratandukanye kuko amafi yorowe akurira amezi arindwi cyangwa umunani mu gihe aya gakondo akurira umwaka.

Innocent yakomeje avuga ko ariya mafi ava hanze akenshi ahagera yamaze gutakaza intungamubiri kuko rimwe na rimwe aba abikwa muri firigo,ashimangira ko ayorowe ariyo meza cyane cyane kubana bagitangira kurya abafasha ndetse bakuramo umusaruro uhagije kuko bayasarurira rimwe ari menshi mugihe aya gakondo you bona imwe imwe.

Kuba uyu mushinga waremerewe gukorera muri iki kiyaga cya kivu ngo babikesha ubuyobozi bwiza bwa leta y’igihugu kuko no ku kiyaga bahakorera ntacyo bikanga. 

Mutabaruka Emanuel ni umwe mu bemeza ko kubera imiyobobrere myiza ibaha uburenganzira bwo gukora ndetse no kwiteza imbere atibagiwe n’umutekano urangwa igihugu cy’u Rwanda aribyo bituma bagera kubyiza byinshi.

Yakomeje avuga ko aka kazi ko korora amafi kabatungiye imiryango yabo kuko afite amasambu,yigisha abana kandi mu bigo byiza kubera uyu murimo. 

Yagize ati:’’Abantu bumvako akazi ko korora amafi Atari akazi baribeshya kuko ntanibyo bazi,nkubu nkanjye nta kintu nshobora kubura mu rugo iwanjye nditunze nkanatunga n’umuryango wanjye."

Ikigaragara ni uko uretse kuba ikiyaga cya Kivu cyibitseho umutungo wa Gaz Methane nayo yatangiye kubyazwa umusaruro, abagituriye bakomeje kugenda bashakisha ubundi buryo bakomeza kukibyazamo umusaruro, urugero akaba ari ubu bworozi bushya bw’amafi.

Mu gihe ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) risabako nibura 8% byaba birya amafi, mu Rwanda ho mu myaka 4 ishize, 1,2% nibo kigereranyo cy’abarya amafi ,gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko ifite gahunda yo kongera umusaruro w’amafi, ku buryo umubare w’Abanyarwanda barya amafi mu 2017 uzaba urenze ikigero cy’ifatizo cy’Ikigo mpuzamahanga kita ku mirire (FAO).

Umurerwa Media/ Rubavu


      

Tanga igitekerezo

-->