Twamaze kumenya umwanzi w’ubukene ko ari we dusigaranye ubu ni we tugiye kwerekezaho imitutu y’imbunda zacu-Polisi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/11/2017, Saa 22:29:36 Yasuwe inshuro 3919

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ari kumwe n’ingabo na DASSO, bifatanije n’abaturage batuye mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru mu muganda wo gutera ibiti ibihumbi 9 kuri hegitari 6 mu ishyamba rya Leta.

Nyuma y’umuganda, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ACP Girbert Rwamungu Gumira yakanguriye abaturage gufata neza amashyamba bongera ubuso bw’aho ateye. Ati:”Turabasaba kongera ubuso bw’ahatewe amashyamaba, kuko atanga imvura murabizi, atanga imbaho zibaha amafaranga,n’ibindi. Twebwe intamabara y’amasasu twamaze kuyitsinda dusigaje guteza imbere umunyarwanda.

Twamaze kumenya umwanzi w’ubukene ko ari we dusigaranye ubu ni nawe tugiye kwerekeza imitutu y’imbunda zacu. Turabasaba kubungabunga amashyamba ariko tunabasaba gutangira gukoresha gaz mu rwego rwo kurwanya kuyangiza muyashakamo ibicanwa.”

Umuganda ni uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga z’abantu benshi kugira ngo bakore igikorwa bahuriyeho kandi gifitiye igihugu akamaro.
.
Ku mugaragaro umuganda watangijwe ku wa 2/02/1974, ndetse ushobora kugera ku bikorwabyinshi.

Bimwe muri ibyo bikorwa ni nko guhanga no guharura imihanda, gutera amashyamba ku misozi ihanamye, kurwanya isuri, kubaka amashuri, amavuriro, ibiro by’ubuyobozi,gucukura imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa remezo bifiteye Igihugu akamaro.

Kuva icyo gihenariko umuganda wakorwaga mu buryo bw’agahato, abaturage bakawukora bahagarikiwe ndetse ukanifashishwa mu gutanga amanota haba mu kazi ndetse no kubona icyangombwa kigaragaza ko uri indakemwa mu mico no mu myifatire, icyo gihe nta muturage wari ufite uburenganzira bwo kugira uruhare mu itegurwa ry’ibizakorwa mu muganda bawufataga nk’igikorwa cya Leta.

Kubera iyo mpamvu, guhera mu mwaka wa 1991, ubwo amashyaka yatangiraga gukora ku mugaragaro, umuganda wafashe indi sura, abanyapolitiki batangira kuwugira intwaro yo guhirika ubutegetsi bwariho, ndetse biba bibi cyane aho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 abicanyi mu guhiga abo bicaga bakoresheje ijambo umuganda kugira ngo buri wese yiyumve muri icyo gikorwa bityo abaturage bawegukaho, maze utakaza isura nziza yawo, kuko wafatwaga nk’igikoresho cy’ubwicanyi.

Mu mwaka wa 1998, Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye kubyutsa Umuganda kugira ngo ushobore kugarura isura yawo nyayo kandi ununganire ingengo y’imari mu bikorwa binyuranye bigamije guca ubukene mu Rwanda.

Umuganda wakomeje gukorwa ariko ku buryo kuwa 17/11/2007 hashyizweho itegeko No 53/2007 rigenga umuganda, ubu hakaba hariho n’iteka rya Minisitiri w’Intebe No 58/03 ryo kuwa 24/08/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komite zishinzwe umuganda n’imikoranire yazo n’izindi nzego aho noneho ubu buri rwego rufite inshingano zarwo kandi zizwi zishobora no kumenywa na buri wese uzifuza. Ibi bikaba aribyo bitandukanya umuganda wa nyuma ya Jenoside n’uwa mbere yayo.


      

Tanga igitekerezo

-->