Twamaganye abaka ibya mirenge ababuranyi bavuga ko bagiye kubatangira ruswa mu bacamanza - Dr Nteziryayo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/02/2020, Saa 10:25:05 Yasuwe inshuro 262

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin aributsa ko hari abunganizi mu mategeko babwira abo bagiye kunganira ko bazaha amafaranga abazaburanisha urubanza bigatuma abaturage barengana ndetse ibi bikaba bifatwa nka ruswa kuko ntawukwiye kugura serivisi.

Ibi yabigarutseho mu gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko cyabereye i Muhanga anavuga ko ingamba bafashe zahereye mu gucunga ibikorerwa mu nkiko mu maza zimwe na zimwe .

Yagize ati" Twasanze uru rugamba rutagoye twese dufatanyije twahashya iyi ruswa kuko twamaze kumenya ko hari abunganizi mu mategeko babikora bagamije gucuza abaturage ibyabo natwe twashyizeho uburyo bwo kubarwanya ikindi nuko naho bigaragara bakwiye kutumenyesha tukabihagurukira hakiri kare kuko biha ruswa icyuho".

Yongeyeho ko kandi nta mucamanza ugihura n’umuturage bahura mu itegurarubanza ndetse bikaba byaracyemuwe no gutanga ibirego biciye mu ikoranabuhanga gusa tugomba kurwanya ruswa nkakazi kacu ka buri munsi.

Yagize ati " Uburyo dukoresha bwo gutanga ibirego bw’ikoranabuhanga bwahinduye byinshi nuko tudakwiye kwirara kuko ni akazi kacu ka buri munsi kugirango tubashe kuyirangura burundu".

Umuyobozi wa Transparency international Rwanda,Ingabire Marie Imamaculee avuga ko hakwiye ingamba zihamye ndetse hagakoreshwa ingufu mu guhanhana na ruswa iboneka mu nzego z’ibanze kurenza mu nzego z’ubutabera nubwo hose ihari ariko ntago hakwiye kubaho ruswa mu nzego z’Ubutabera n’Ubucamanza kuko ntawe wabona wayakira mu ntoki ahubwo usanga bica mu bafatanyacyaha kuko baba barabipanze nuko azajya amugeraho kuko abakiraga ruswa basigaye bafatwa bagakurikiranwa n’amategeko nabo bakabihanirwa.

Umuvunyi mukuru,Murekezi Anasthase avuga ko hakiri akarengane mu manza zicibwa n’inkiko ndetse ugakeka ko harimo ruswa kuko mu beyemo by’inkiko bisaga 1091 basanze izigera kuri 96 zarabayemo akarengane ariko akemeza ko ntanuwahakana ko ruswa idahari kuko igaragara hose no kugeza mu bihayimana kuko hari numwe mu babikira dukurikiranye ndetse n’abanditsi n’abacamanza bakurikiranwe kubera kwakira rusa bigahindura ibyemezo bizima byagakwiye gufatwa.

Yagize ati " Haracyari akarengane mu ifatwa ry’ibyemezo by’Inkiko hagati y’ababuranyi gusa ku rwego tuyoboye twakiriye ibibazo 1091 dusanga izigera 96 zirimo akarengane ndetse ruswa irahari kuko hari n’abacamanza n’abanditsi b’inkiko bagiye birukanwa bagatangira gukurikiranwa ariko ruswa yanahinduye isura kuko igeze no mu bihayimana kuko hari umubikira uyikurikiranweho kubera kwandikishwaho imitungo bikozwe nundi muntu".

Kugeza ubu nuko hari abacamaza bagera kuri batanu bakurikiranweho kwakira ruswa nk’indonke bikaba byarakorewe mu ifasi y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kandi si aho gusa kuko mu nzego zose yahatangirwa ndetse no ku rwego rw’Umuvunyi nubwo twahagurukiye kuyirwanya,mu bushakashatsi bwakoze bwagaragajeko abaturage bafitiye ikizere cyo ku kigegero cya 76.4% serivisi zitangirwa mu nkiko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ,Dr Faustin Nteziryayo
Umuvunyi mukuru ,Anasthase Murekezi wemeza ko ruswa ihari kandi igikomeje gutangwa ariko bayihagurukiye
Abayobozi bakuru bitabiriye isozwa ryiki cyumweru
Abanyeshuri biga mu GS Kabgayi bahuriye mu ihuriro ryo kurwanya Ruswa