Tunisie: Ukuriye akanama nkemurampaka muri komisiyo y’amatora yeguye

Yanditswe na Kuwa 12/05/2017, Saa 21:54:42 Yasuwe inshuro 163

Inkuru yo kwegura kwa Chafik Sarsar wari ukuriye akanama nkemura mpaka muri komisiyo y’amatora muri Tuniziya, yatangiye kumvikana kuri uyu wa gatatu, aho bamwe bavugaga ko bishobora kuba ku mpamvu ze bwite.

Ibi byarushije kuba bibi ubwo kuri uyu wa kane Chafik Sarsar na bangezi be Mourad Ben Mouelli ndetse na Lamia Zargouni batangazaga ko beguye. Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Chafik Sarsar yabazwaga ikibazo cyatumye abantu bagera kuri batatu bakora mu rwego rumwe yasubije ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Icyakoze bamwe mu bakorera muri aka kanama batangarije AFP ko aka kanama karangwagamo amakimbirane akaze kandi harimo abice bibiri bamwe bashyigikiye Chafik Sarsar abandi badakozwa imiyoborere ye.

Ibi bikaba byatunguranye ku rwego rw’igihugu ndetse na Perezida akaba yatunguwe no kumva ubwegure bwa Chafik Sarsar umugabo bafataga nk’umuntu ufite ibitekerezo byafasha igihugu.

Chafik Sarsar kuri we no guhonga mu maso yatangaje ko yifuza kubona amatora mu giihugu cyabo aba mu bwisanzure kandi mu mucyo ibitagenda bisaba ingufu nshya akaba ari yo mpamvu neguye.

Icyakoze Chafik Sarsar yasabwe gutanga ibisobanura ku mpamvu y’ubwegure bwe imbere y’inama ishinzwe amategeko ngengamyitwarire mu nteko rusange y’intumwa za rubanda. Aha akaba ariho yasobanuye amatiku n’amakimbirane ari mu kanama nkemurampaka muri komisiyo y’amatora ya Tuniziya.

Icyakoze hakaba hari bamwe mu bakoreraga muri aka kanama nkemurampaka batavuga rumwe na Chafik Sarsar bashyize ubutumwa kuri facebook bavuga ko aba bagabo ari ibigwari kandi bashobora kuba bakoreshwa n’imbaraga zivuye mu mahanga. Ibi bikaba byatumye abanditse ubu butumwa bazisobanura imbere ya komisiyo ngengamyitwarire ngo bahatwe ibibazo

Ni inkuru dukesha AFP

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->