Togo: Perezida Gnassingbé ,umuyobozi mushya wa CEDEAO arasabwa gushyira imbere inyungu z’abigize uyu muryango

Yanditswe na Kuwa 6/06/2017, Saa 11:29:47 Yasuwe inshuro 156

Uyu muryango CEDEAO (La Communauté économique des États d’Afrique de l’ouest) uhawe umuyobozi mushya ari we Perezida wa Togo Faure Gnassingbé ngo afite inshingano zikomeye zo guteza imbere abanyamuryango kandi akitwa ku kibazo cy’imiyoborere n’umutekano mu bihugu bigize uyu muryango. Faure Gnassingbé akaba agiyeho mu gihe uyu muryango witegura kwakira umunyamuryango mushya ari we igihugu cya Maroc.

N’ubwo kuyobora Cedeao Faure Gnassingbe asimbuye Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf ngo azihatira gukomereza aho yarageze ariko yihatire kongera ingufu z’umuryango. Gusa ngo ntabwo yakwirengagiza ubwitange ndetse n’ubushishozi Ellen Johnson Sirleaf yagaragaje mu gukorera umuryango ndetse n’uko yarwanyije intambara mu gihugu cye.

Ellen Johnson Sirleaf mu byo bamwibukira n’ubwo acyuye igihe cyo kuyobora Cedeao ngo yihatiye gukumira ibitero by’iterabwoba mu karere k’umuryango wa Cedeao.

Faure Gnassingbe usimbuye Ellen Johnson Sirleaf ngo intwaro azifashisha ni uguha urubuga abanyamuryango bagatanga ibiterezo, tugaha umwanya urubyiruko mu kwinjira mu bikorwa bigamije ubukungu mu karere kose, gushishikariza abashoramari kuza gushora imari ahari amahirwe mu karere, kongera ingufu mu buhinzi n’inganda.

Benjamin Netanyahou Minisitiri w’intebe wa Israel mu muhango wo gutanga ububasha ku bayobozi ba Cedeao yavuze ko Afurika ifite ahazaza heza kandi haganisha ku iterambere.Akomeza avuga ko uyu mugabane wa basekuruza yumva umubano n’ubufatanye uzakomereza ku muryango w’ubumwe bw’Afurika kandi bakagirana umubano wihariye na Perezida wa Senegal Macky Sall. Ibi Benjamin Netanyahou akabishingira ku kuba Mack Sall mu nama y’umuryango w’abibumbye yaratoye ko bidakwiye ko Palistina yakomeza kwigarurira intara za Israel.

Mu gikorwa cyo gusimburana ku buyobozi bwa Cedeao cyanitabiriwe n’Umwami wa Maroc Mohammed VI mu rwego rwo kwitegura kwakira igihugu cye mu muryango wa Cedeao nyuma yo gusuzuma ibisabwa.

Cedeao ariko yanagaragaje impungenge itewe n’ibibera mu bihugu bya Guinée-Bissau, Mali, mu majyaruguru ya Nigeria, Niger, Burkina Faso ndetse no Côte d’Ivoire, basaba Komisiyo ya Cedeao ko izita kuri ibyo bibazo.

Ni inkuru dukesha AFP yashyizwe mu Kinyarwanda na Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->