The New Times yasezereye abanyamakuru mu buryo butunguranye

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 28/02/2018, Saa 15:57:18 Yasuwe inshuro 568

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare, ikigo cy’Itangazamakuru ’The New Times Publications’ gikorera mu Rwanda cyasezereye abakozi batanu ku mpamvu z’amikoro make.

Amakuru agera kuri NONAHA.com, ni uko abanyamakuru bose n’abanditsi bakuru b’ikinyamakuru Izubarirashe.rw nk’ishami ry’iki kigo ari bo basezerewe. Ni igica amarenga ko Izuba Rirashe ryaba rigiye guhagarara kuko ryari risigaranye abanyamakuru 7 gusa bahoraho barimo n’ababayoboraga.

Umwe mu bahawe ibaruwa imusezerera utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko impamvu bagaragarijwe ari amikoro make kuko iki kinyamakuru cyari kimaze imyaka isaga ibiri kitinjiza amafaranga na make ahubwo gisohora ahemba abakozi n’ibindi nkenerwa mu mibereho yacyo.

Twashatse kumenya niba barategujwe iki cyemezo, maze ati "Twiriwe mu kazi nk’uko bisanzwe, mbona mugenzi wanjye azanye ibaruwa ngirango batwongeje imishahara kuko byari bimaze iminsi bivugwa, nanjye bahise bampa iyanjye nsanga ni ivuga ko ibibazo by’amikoro byagize ingaruka ku nshingano nari mfite, bityo nkaba ntakiri umunyamakuru wabo".

Avuga ko intandaro yabyo ishobora kuba ari uko abamamaza benshi bahitamo kunyuza ibikorwa byabo muri The New Times yandika mu cyongereza kuko abakozi bashaka amasoko ari bamwe kuri ibyo binyamakuru byombi.

Hari amakuru avuga ko Izuba Rirashe ryigeze kujya ryinjiza asaga miliyoni 50 z’amanyarwanda buri kwezi rigifite abakozi barishakira amasoko ubwaryo batandukanye n’aba The New Times.

Izuba Rirashe ryatangiye mu mwaka wa 2007 rifite abanyamakuru batari munsi ya 20, ubu ryari risigaranye abanyanyamakuru n’abayobozi babo 7 gusa, bikaba byaciraga amarenga abarikoreramo ko aho rigana atari heza n’ubwo bitigeze binahwihwiswa ko basezererwa.

Ikindi kimenyetso kibi ku bibazo mu bucuruzi bwa Izuba Rirashe kandi cyabaye ihagarara burundu ry’Ikinyamakuru cyaryo cyasohokaga ku mpapuro mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi mukuru wa The New Times Publications, Collin Haba, ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyabashije kutwitaba kugeza igihe iyi nkuru isohokeye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubije.

Itegeko rivuga iki ku gusesa amasezerano nta nteguza?

Ingingo ya 27 y’Itegeko N° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ivuga ko iyo bibaye ngombwa gusesa amasezerano y’akazi hatanzwe integuza, igihe cy’integuza kigomba kungana n’iminsi cumi n’itanu iyo umukozi yakoze igihe kiri munsi y’umwaka. Kikangana n’ukwezi kumwe iyo umukozi yakoze mu gihe cy’umwaka cyangwa kirenze. Risobanura kandi ko igihe cy’amasezerano y’akazi y’igeragezwa nta nteguza ibaho.

Ingingo ya 32 y’iri tegeko, ivuga ko iseswa ryose ry’amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi, nta nteguza cyangwa se igihe cy’integuza kitarubahirijwe cyose, bituma uyasheshe aha undi indishyi y’amafaranga angana n’umushahara n’andi mashimwe yagombaga kubona mu gihe cy’integuza kitubahirijwe.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo, kigira kiti "Icyakora amasezerano y‘akazi ashobora guseswa nta nteguza iyo habaye ikosa rikomeye ry’umwe mu bayagiranye. Icyo gihe umwe mu basezeranye abimenyesha undi mu masaha mirongo ine n’umunani", igika gikurikira kigasobanura ko ikosa rikomeye ryemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha.

Ikibazo cy’ubukungu mu itangazamakuru ntikivuzwe ubu

Nta minsi myinshi ishize KigaliToday isezereye abanyamakuru hafi 50 mu byiciro bibiri bitandukanye. Tariki 19 Nzeri 2017 nabwo ubuyobozi bw’ ikigo cya Royal bwakoze inama n’ Abanyamakuru bubamenyesha ko televiziyo yabo Royal TV ifunze imiryango kubera ibibazo by’amikoro make hagakomeza Radio [Royal FM] gusa.

Inkubiri yo kugabanya abakozi yagaragaye no mu bindi binyamakuru, ari nako imvugo y’amikoro adahagije muri uyu mwuga idasiba kuvugwa, bigatuma abakurikiranira hafi ubu bucuruzi batabura kuvuga ko budigadiga.

Nyamara inzego zireberera itangazamakuru usanga zikwepa iki kibazo cy’amikoro zigashinja umwuga kubamo akavuyo, ibisubizo bishakwa bikabererekere umuzi w’ikibazo bakibanda ku makarita y’abanyamakuru n’ubumenyi ntiharebwe uko uburyo ibitangazamakuru byinjiza bwarushaho kunozwa.


      

Tanga igitekerezo

-->