Thaïlande: Umunyeshuri yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 kubera ubutumwa yashyize kuri Facebook

Yanditswe na Kuwa 16/08/2017, Saa 12:06:51 Yasuwe inshuro 1062

Umunyeshuri ukuriye abandi mu gihugu cya Thailande , yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri kiyongeraho kimwe cya kabiri cy’igifungo cy’umwaka kubera guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ibi bikaba byaraturutse ku butumwa yanyujije kuri Facebook abugenera itangazamakuru agamije kwibasira imitegekere y’umwami muri Thailande.

Uyu musore witwa Jatupat Boonpatararaksa uzi ku izina rya Pai yagaragaje ibitekerezo bye anenga bikomeye icyo yise uruhererekane n’imitegekere y’ubwami muri iki gihugu.

Umwami wa Thailande akaba yaratunguwe no kwibona yashyizwe ku rubuga rwa Radio BBC anengwa, kuri we akaba yarabifashe nko gukora ibara mu buyobozi bwe ndetse birimo no kwibasira umudendezo w’igihugu, icyaha gikomeye gihanwa n’ubutabera mu gihugu.

Jatupat Boonpatararaksa yatawe muri yombi n’ubutabera bwo muri Thailande mu kuboza umwaka ushize none inkiko zo mu ntara ya Khon Kaen mu majyaruguru ashyira uburasirazuba zemeje igifungo cy’imyaka ibiri yiyongeraho kimwe cya kabiri cy’igifungo cy’umwaka.

Abantu muri Thailande bakunze gushinjwa ibyaha byo kwibasira ubutegetsi bose ahanini bakunze gukurikiranwa mu buryo bukaze kuko baba bafite ibyago byo gufungwa imyaka 15, ariko ishobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ibi bihano bikaba byarakajijwe kuva hakorwa kudeta (coup d’etat) mu 2014, abantu bagera kuri 120 bagatabwa muri yombi, kugeza ubu bakaba barashyizwe mu buroko bazira gushaka guhungabanya umudendezo w’iguhugu.

Abenshi muri bo bakaba barazize gutegurira imigambi yabo no kunenga ubutegetsi bwa cyami buriho muri Thailande bakoresheje urubuga rwa Facebook rusomwa n’abantu benshi ku isi.

Ishyirahamwe ry’abunganira abandi mu nkiko rikaba ryatangaje ko Jatupat Boonpatararaksa uzwi ku izina rya Pai Daodin yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko kuko yashatse kugaragaza ibitekerezo bye, kandi gufatwa kwe bikorwa mu buryo butemewe ari nabyo byatumye urubanza rwe rubera mu muhezo.

Kugeza ubu utu munyeshuri haribazwa ikigiye gukurikira mu gihe ashinjwako haba hari abandi bamuri inyuma bikaba bituma no gukurikirana uburenganzira bwe bikomeje kugorana.

Ni inkuru dukesha AFP

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->