Somalie: Amaraso y’inzirakarengane akomeje kumeneka

Yanditswe na Kuwa 16/06/2017, Saa 09:14:03 Yasuwe inshuro 192

Mu gihugu cya Somalia ibintu bikomeje kumera nabi ari nako abantu bakomeje gupfa, abandi bakomereka bitunguranye. Ubu byibuze abantu 18 baguye mu gitero cya Al Shabab, abandi 10 Barakomereka.

Ni igitero cyagabwe muri restaurants ebyiri mu mujyi wa Mogadiscio, aho intagondwa za Al shebab zageragezaga gushaka guhitana ingabo zicunga umutekano, bituma abagera kuri 18 bagwa aho abandi 10 barakomereka.

Iby’iki gitero bikaba byanagarutswe n’umuvugizi wa minisitiri w’umutekano mu gihugu Mohamed Ahmed Arab watangaje ko izi nyeshyamba za Al Shabab zari zigambiriye guhitana abacungaga umutekano muri ako gace.

Aba bantu 18 baguye mu gitero, abandi 10 bagakomereka ngo izi nyeshyamba zaje mu modoka zibasira igice gihereyemo uburiro hegereye aho urubyiruko rw’abayislam bari mu masengesho yo mu gisibo.

Abantu benshi n’inzego z’umutekano zikaba zahise zikora ubutabazi bwihuse ngo zitabare abatarashiramo umwuka, abandi bashyirwe mu bitaro.

Ni inkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->