Sierra Leone barashyingura abahitanywe n’inkangu

Yanditswe na Kuwa 17/08/2017, Saa 13:46:45 Yasuwe inshuro 218

Muri Sierra Leone uyu munsi barashyigura benshi mu bantu bahitanywe n’inkangu n’imyuzure mu nkengero z’umurwa mukuru Freetown.

Perezida Ernest Koroma byitezwe ko aza kwifatanya n’abakirisitu n’abayisilamu mu muhango uza kubera mu mujyi wa Waterloo ahajyanywe imirambo y’abo bantu.

Aha ni naho hahambwe abantu bahitanywe n’icyorezo cya Ebola.

Hafi kimwe cya kabiri cy’abantu 400 bizwi ko bahitanywe n’iyo nkangu n’imyuzure barahambwe.

Ibikorwa byo gushaka imirambo birakomeje mu gihe hari abantu 600 baburiwe irengero.

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->