Sierra Leone :Abantu 19 batembanwe n’umwuzure basanzwe muri Gineya bapfuye

Yanditswe na Kuwa 31/08/2017, Saa 10:14:28 Yasuwe inshuro 270

Nyuma y’imyuzure idasanzwe yatunguranye ikibasira igihugu cya Sierra Leone tariki ya 14 Kanama uyu mwaka, kuri ubu imirambo yahitanywe n’iyo myuzure igera kuri 19 yasanzwe mu gihugu gituranyi cya Guineya.

Imirambo igera ku 10 muri aba baturage ba Sierra Leone batembanywe n’imyuzure bakuwe munsi y’ikiraro cya Koba na Kakossa. Aba bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 19 batahuwe batwawe n’imyuzure yabatemanye agakurwa mu kindi gihugu cya Guineya bapfuye.

Kugeza imibare y’agateganyo yavuye mu ibarura igaragaza ko abantu babarirwa muri 500 aribo bishwe n’imyuzure mu buryo butunguranye, abandi bagera kuri 800 kugeza ubu baburiwe irengero.

Icyakoze kuri ubu icyizere kikaba kimaze kuyoyoka ko mu baburiwe irengero hari uwo kubara inkuru warokoka. Gusa mu butabazi bwihuse ndetse no gufata ingamba zirambye, ubu mu murwa Freetown bari kugerageza guhungisha abantu ngo bashyirwe mu bindi bice bishobora gucungirwa umutekano, cyangwa ahashobora gukora ubutabazi bwihuse mu gihie imyuzure yakongera gutungurana.

Icyakoze haravugwa abatahuwe nyamara mu cyumweru gishize mu kirwa cya Kaback kiri mu birometero 110 mu majyepfo ya Guineya Conakry naho hatahuwe abandi bantu bishwe n’imyuzure yibasiye igihugu cya Sierra Leone.

Amakuru dukesha AFP atangaza ko hari n’ubwato buto bwa gisirikare buherutse gutahura imirambo y’abantu 8 bahitanywe n’umwuzure, ariko umuntu umwe niwe wabashijwe kumenyekana, kuko abandi nta byangombwa bibaranga bari bafite.

Sierra Leone kugeza ubu ibarirwa mu bihugu bikennye cyane ku isi, kandi iki gihugu kikaba kirangwa n’ubucukike mu miturire, kuko mu murwa mukuru habarirwa abaturage bagera kuri miliyoni 1,2. Ibi bikaba bituma abaturage barushaho gutura nabi, Ibiza nk’ibi byabibasira bigahitana umubare munini.

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’isi muri Sierra Leone cyatangaje ko imvura idasanzwe yibasiye agace igihugu giherereyemo bituma ubutaka buridukira abaturage bari batuye munsi y’imisozi, abagera kuri 349 bagirwaho ingaruka n’ibiza by’imvura.

Ni inkuru dukesha Jeune afrique./Magera Gildas

 


      

Tanga igitekerezo

-->