SERBIA :Umutinganyi w’umugore yagizwe minisitiri w’intebe

Yanditswe na Kuwa 16/06/2017, Saa 10:15:41 Yasuwe inshuro 230

Mu gihugu cya Serbia , perezida w’iki gihugu Aleksandar Vucic, yemeje ko umutinganyi w’umugore Ana Brnabic aba minisitiri w’intebe .

Uyu mutinganyi kandi yabanje kwemezwa n’umubare utari mucye w’abadepite bo mu ishyaka abarizwamo .

Nubwo mu nteko ishigamategeko y’iki gihugu hemejwe ko uyu mugore aba umwe mu ba minisitiri b’iki gihugu ndetse na Perezida Vucic akabishimangira ,Ku rundi ruhande Vucic yatangaje ko atifuzaga ko uyu mutinganyi w’umugore yaba minisitiri .

Perezida Aleksandar Vucic yagize ati :”Ntiyari amahitamo yanjye yuko Brnabic aba minisitiri w’intebe .”

Ibi bibaye mu gihe iki gihugu kiri gusaba ko cyajya mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi , nikiramuka kibigezeho kizaba kiyongere ku bindi bihugu biri muri uyu muryango nabyo bifite aba minisitiri b’abatinganyi ,harimo Ireland.

Serbia ni igihugu kimaze igihe gito kivuye mu matora ya perezida w’igihugu uriho ubu , akaba yaratowe tariki ya 31 Gicurasi mu mwaka 2017.

 Inkuru dukesha The indipendant


      

Tanga igitekerezo

-->