Senegale: Abatavuga rumwe n’ubugetetsi muri Senegale bashinze ihuriro ngo batsinde amatora

Yanditswe na Kuwa 8/05/2017, Saa 15:17:37 Yasuwe inshuro 178

Amashyaka icumi atavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Senegale, nyuma y’uko tariki ya 30 Nyakanga 2017 hateganyijwe amatora y’abagize inteko ishingamategeko, bafashe icyemezo cyo kwishyira hamwe ngo babashe gutsinda amatora.

Iki cyemezo kikaba gifashwe nyuma yo kubona ko guhuza imbaraga bishoboara kuba intangiririro yo kongera kugarura impinduramatwara mu mitegekere ya Senegale. Uku kwihuza ngo bizafasha aya mashyaka n’abarwanashyaka bayo gutsinda amatora kandi ngo ishyaka rya Perezida wa Senegale Macky Sall ntaho rizabasha kumenera.

Mu mashyaka akomeye kandi azwi yabashije kwitabira kujya mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall, harimo ishyaka PDS rya Abdoulaye Wade wahoze ayobora Senegale, Ishyaka Rewmi ry’uwahoze ari misitiri w’intebe Idrissa Seck ndetse n’igice cy’ishyaka ryiyomoye ku ryitwa PS riyobowe na Khalida Sall ufunzwe

Seydou Gueye umuvugizi wa Leta ya Senegale akaba yanyomoje ibihuba bivuga ko Guverinoma ifite umugambi wo gupyinagaza amashyaka ari mu gihugu, ndetse kubera ruswa hakaba hari amashyaka yagiye akorerwa akagambane.

Naho ku kibazo cy’uwahoze ari perezida wa Senegale Abdoulaye Wade uri mu buhungiro, ngo uburyo bwo kumukumira no guheza ishyaka rye ngo byaba ari umukino wa politiki mu rwego rwo gucecekesha abarwanashyaka be n’ishyaka ryibagirane mu gihugu.

Ni nkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->