Save na Rwabayanga uduce tubarizwa mu turere dutandukanye bivugwa ko dufitanye isano rya bugufi

Yanditswe na Kuwa 16/05/2017, Saa 18:35:15 Yasuwe inshuro 233

Rwabayanga ubusazwe ni mu karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare.Aka gace ka Rwabayanga benshi iyo bahavuze kubera amateka yaho bumva, ahakorerwa ubukorikori ndetse hakabarizwa ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga cyangwa ibyuma bya elegitoroniki bishya cyangwa bishaje.

 

Ku rundi ruhande ariko n’ubwo haboneka ibyo byuma bishya cyangwa bishaje yewe bigurishwa ku biciro bitandukanye ndetse binaciriritse, ibi bituma hagurishirizwa n’ibikoresho by’ibyibano.Ibi bigatuma Rwabayanga ifatwa nk’agace kabarizwamo ibikoresho bimwe na bimwe biba byibwe.

 

Bamwe mu bakorera mu mujyi wa Huye bavuga ko mu gihe wibwe nta kuzuyaza uhita wirukira muri karitsiye ya Rwabayanga kuko ikibwe ariho kiruhukira. Iyo utahise ukibona urindira umunsi ufatwa nk’isoko ryo guhaha ibikoresho. Gusa benshi bemeza ko ibikoresho byinshi bihafatirwa kandi bigasubizwa bene byo.

 

Mu rwego rwo guca ubu bujura ndetse no guhashya abijanditse muri ibi bikorwa by’urugomo si gake hagiye hakorwa imikwabu yo gufata abakora ibikorwa nk’ibyo birimo no kunywa ibiyobya bwenge ndetse n’uburaya ari nabo benshi bakora ubwo bujura.

 

Icyakoze n’ubwo Rwabayanga ifatwa nk’agace gakorerwamo ubukorikori burimo gukora ibinyabiziga, ububaji n’ubusuderi, ubonako hagenda hatera imbere. Gusa na none kugirango ujyeyo ugende wizeye umutekano ko nta wugukora mu mufuka cyangwa hatagize utwara ibyawe mu kinyabiziga icyizere kiba kibarirwa ku ntoki.

Isano riri hagati ya Rwabayanga yo mu karereka Huye na Save yo mu karere ka Gisagara ni irihe?

Save yo iyo uganiriye n’abazi amateka yayo bavuga ko ubujura bwokanye aka gace gusa batemeza aho abajura baba babarizwa. Umujura yaba akwibye agusanze mu rugo akagucucura cyangwa akwibiye mu mujyi wa Huye, feri yambere ushakira i Save mu gace benshi bita mu Rwanza. Ibi bigatuma bavuga ko abanyesave ari abajura mu mvugo zikoreshwa. Gusa na none ibi bigatera impungenge iyo ubonye umukozi wo mu rugo yakubwira ko akomoka i Save impungenge zikaba zose bamwe bagahita bafata icyemezo cyo kumuhakanira kumukoresha n’ubwo iyo ngeso yo kwiba yaba atayigira.

 

Bamwe mu bazi amateka ya Save bavuga ko ubu bujuru bufatwa nk’umuco mubi byaba ari umurage bakomora ku bayobozi babi bagiye bavuka muri aka gace bagiye babiba ibitekerezo bibi. nk’urugero havugwa Gitera Joseph ngo wabwiye abanyesave ko nta mwana w’umunyesave uzajya uva I Butare ngo amanuke imbokoboko. Aya magambo akaba ngo yarafashwe nko gukangurira abanyesave kwirwanaho byaba byiza cyangwa bibi.

 

Ku rundi ruhande aka gace ka Save kakaba kazwiho ubujura buciye icyuho himbwa imyaka mu mirima, amatungo magufi ndetse n’ubwambuzi butegeye abantu mu gico cyane cyane mu gace ka Kezuburo. Icyakoze hakaba harashyizwemo ingufu zo guhashya ubu bujura.

 

Yaba Depite Speciose Mukandutiye si gake yagiye asaba abatuye Save guhindura amateka mabi yabaranze bakomora ku bayobozi babi, kandi ngo bitabire gukora bityo biteze imbere.

 

Kugeza ubu bikaba bigoye kumvisha umuntu ko niba yibwe atashakira ibyo yibwe cyangwa ngo akurikirane umujura mu gace ka Rwabayanga na Save. Ikindi giteye impungenge n’uko usanga n’abajya gushyingura umuntu wabo igihe yarafite amikoro bagira bati nimudashyiraho irondo hagahinguka umunyesave aramucuza ibyo yambaye byose.

Ibi rero byatumye bahabwa amazina atandukanye atari meza kandi ashingiye ku bikorwa by’urugomo cyangwa by’ubujura aho bamwe babita abasasamigozi, abajura cyangwa yumva nabi nka Save.

Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->