Save: Abaturage barambiwe inkoni z’umukuru w’umudugudu

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 3/11/2017, Saa 08:32:00 Yasuwe inshuro 1453

Iyo ugeze mu Mudugudu wa Gahora, mu Kagali ka Rwanza, mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara, usanganirwa na bamwe mu baturage bigunze n’abandi bitangiriye itama, bakavuga ko babiterwa n’inkoni bakubitwa n’umukuru w’umudugudu wabo.

Ubwo umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yageraga muri aka gace akabona uku kutishima kw’aba baturage, byamuteye kubaganiriza.

Batazuyaje bamubwiye ko barambiwe ingoma y’umukuru w’umudugudu wa Gahora ubayoboza igitugu kugeza n’ubwo akubitiye umubyeyi mu nama y’umugoroba w’ababyeyi akamuvuna akaboko.

Bavuga kandi ko usibye uyu yakubise akamuvuna, akaba yarashyizweho isima, ubu ngo aherutse no gukubita umugore utwite anamubwira amagambo mabi.

Aba bagore 2 bavuga ko bakubiswe n’uyu muyobozi w’umudugudu twabaganirije.

Duhera kuri kuri NYIRAKAMANA Immacule w’imyaka 54 wakubiswe akavunwa akaboko.

N’ikiniga kivanze n’amarira ati:”Nari ndi mu rugo iwanjye mu masaha y’igicamunsi, ngiye kubona mbona umuyobozi w’umudugu ansanze mu rugo ambaza impamvu ntagiye mu mugoroba w’ababyeyi,ntaramusubiza ahita anshorera no muri uwo mugoroba,tugwugezo anyicaza ku gatebe gato bagayiraho umuntu. Ahita arimbura igiti cya mushingiriro atangira kukinkubita ubwo nagendaga mukwepa ankubita hose."

Yongeyeho ati:" Abaturage niko bavuzaga induru bati sigaho, sigaho, ariko aranga kugeza ubwo anankubise ku kaboko numva igufwa ararivunnye. Murabibona ubu banshyizeho isima, ntacyo nshobora kwikorera kandi naryaga ari uko naciye inshuro."

Uyu mubyeyi kandi avuga ko agowe no kwivuza kuko nta bundi bufasha abona.

Kwivuza ni jye wirwariza ubu twarayobewe rwose kandi si jye gusa dore aho haruguru naho hari umugore yaragiye gutuma inda ye ivamo.”

Twavuye aho tujya gusura uwo mugore wundi witwa INGABIRE Marie Chantal ari na we bivugwa ko inda yari igiye kuvamo.

Aganira n’umunyamakuru ati:” Uwo muyobozi w’umudugudu yaje iwanjye ngiye guhaha hariya haruguru mu gasoko, nsize umwana muto mu rugo na Radio irimo kuvuga. Abajije umwana ati "mama wawe arihe? ",Amubwira aho ngiye aragenda ajya mu zindi ngo ariko agenda azi ko namwihishe kuko yumvaga Radio irimo kuvuga. Ubwo mu kuva mu gasoko turakubitana nta nazi ko avuye mu rugo, munyuzeho ahita ankubita urushyi. Mubajije icyo ampora ambwira ko arambiwe agasuzugoro kacu ahita anambwira ngo nimuve imbere si ntwite Imana."

Yungamo ati:" Naje kumurega hano ku kagali bahita bampa inkeragutabara zinjyana ku Murenge, Gitifu w’umurenge na we arambwira ngo ni ntahe azaza kubikemura, ariko kugeza n’uyu munsi ntaraza. Ibaze na we ibintu byabaye ku itariki 6 Kamena 2017?”

Abaturage intero ni imwe ngo barambiwe inkoni za mudugudu

Ubwo twaganiraga n’aba babyeyi, abandi baturage bavugira inyuma, bavuga ko ingoma y’ikiboko bayumvaga ku bw’abami ariko kuri ubu ngo barabona yagarutse, abandi bakavuga ko Leta ya Kagame idakubita, bakibaza impamvu uwo muyobozi abakubita ntakorweho.

Aba baturage banavuga ko uyu muyobozi batanamutoye kuko ngo yashyizweho n’ubuyobozi nyuma yaho undi yari amariye kwegura.

Umudamu witwa Mushimiyimana Anastasie ni we muyobozi w’umudugudu aba baturage bashinja kubayoboza igitugu no kubakubita ikiboko. Twavuganiye ku murongo wa Telefoni ati:”Uwo mugore Immacule ndamuzi ariko sinamukubise,ahubwo namubwiye kuza mu mumugoroba w’ababyeyi aransuzugura aho aziye musaba kwicara ku ntebe y’umugayo arabyanga. Naho sinamukubiswe mfite abahamya bahamya ko yakubiswe n’umugabo wari waramwinjiye."

Kuri Mushimiyimana ngo impamvu agerekwaho ibyo byose ngo arayizi.

Ati:Icyo nasaba abaturage ni ukwemera tugakorana neza kuko icyo banziza ni uko mbakoresha cyane kurusha uwo nasimbuye bigatuma banyikoma.”

Kimonyo Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save,twavuganiye ku murongo wa Telefoni agira icyo abivugaho.

”Ikibazo cy’uwo muturage uvuga ko yakubiswe ndakizi. Gusa nyuma yo kugisuzuma twasanze harimo urujijo ubu ikibazo twagishyikirije parike, ndumva twategereza ibyo ubutabera bwazemeza. Nta buranganzira na buke umuyobozi afite bwo gukubita umuturage. Ingabire utwite na we uvuga ko yamukubise, na byo ndabizi ariko iyo ugenzuye usanaga ari abaturage batishimira umuhati uriya muyobozi akoresha kuko ni we muyobozi dufite ukora cyane. Kuba abaturage bavuga ko atatowe byo si byo rwose. Ndasaba abaturage kwihangana tugategereza ibizava mu butabera.”

Abayobozi bakubita abaturage ntibyari bikunze kumvikana mu Rwanda ariko hari impungenge z’uko byakwaduka kuko ari nta minsi ishize,i Rwamagana Umuyobozi w’umudugudu yishe umunyerondo ry’umwuga kubera ko yari yagaragaje ko acuruza kanyanga.

@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->