Abakora muri kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) bararira ayo kwarika nyuma yo kumara amezi arenga atanu batazi uko umushara usa,bityo bagatakambira ubuyobozi bw’iyi kaminuza ngo bubatabare kuko ibibazo by’ubuzima bimaze kubabera ingume.
Bamwe mu bakozi batifuje ko amazina yabo atangazwa ku bw’umutekano wabo, babwiye rwandadailynews ko kugeza mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka wa 2017, abakora mu nzego z’ubuyobozi (administration) bafite ibirarane by’amezi ane naho abarimu bo bakaba bafitiwe amezi atanu.
Aba bakozi baratangaza ko kuba badahembwa bibakururira ibibazo bikomeye mu buzima.
Uyu ni umwe muri bo: “Ibibazo byo ntibyabura. Ibaze gukodesha inzu, ibaze guhaha kuko abatuye mu mujyi ni byo bidutunze. Reba hari nk’abafite ingo i Kigali n’inaha wibaze gutunga izo ngo ebyiri. Ni ikibazo gikomeye. Ibaze kubura uko wishyurira abana amafaranga y’ishuri. Ni byinshi.”
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bubivugaho, tugirana ikiganiro ku murongo wa telefoni n’umuyobozi wayo Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, igisonga cy’umushumba wa diyosezi ya Butare.
Yatangiye yemerera rwandadailynews ko iki kibazo gihari. Gusa Musenyeri Gahizi yavuze ko byatewe n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu biri hirya no hino. Ngo hari ababaterankunga batakiyibatera ndetse n’amafaranga y’ishuri yaganutse kubera umubare w’abanyeshuri utari ku kigero cyo hejuru.
Musenyeri Gahizi kandi asaba abakozi ba CUR kwihangana kuko ikibazo cyabo barimo kugikemura. Ngo bazagenda bahembwa ukwezi kumwe kumwe kugeza ibirarane byose bishizemo. Ariko ngo kuyabonera rimwe yose bisa n’ibigoye.
Ibi ngo byaranatangiye kuko mu minsi ishize hatanzwe ukwezi kumwe , ubu bakaba bateganya gutanga ukundi mu minsi iri imbere.
Kaminuza gatolika y’u Rwanda iherereye muri diyosezi gatolika ya Butare. Icyicaro cyayo gikuru kiri mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo.
Ubwanditsi.
Ibitekerezo ku nkuru