Sénégal: umunyamakuru Kémi Séba yahanwe n’ubutabera ashinjwa gutwika inote y’amasefa (CFA)

Yanditswe na Kuwa 31/08/2017, Saa 09:36:21 Yasuwe inshuro 191

Ubutabera bwo mu gihugu cya Senegal bwafashe icyemezo cyo guhana Kemi Seba ufite inkomoko muri gihugu cya Benin, azira kuba yaratwitse amasefa (CFA) 5000 ,avuga ko arambiwe icyo yise politiki y’abafaransa ku mugabane w’Afurika.

Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igifungo cy’amezi atatu asubitse ashinjwa ko yangije amasefa ku bushake kandi mu ruhame. Mu rukiko rw’I Dakar muri Senegal, Kemi Seba ubwo yari kumwe n’abamwunganira, bahanganye n’abunganira banki nkuru y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, basabye ko acibwa n’indishyi.

Kemi Seba hakaba hari amakuru yandi yatahuwe ko imikoreshereze y’amasefa yakunze kubijyaho impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga, kwangiza amasefa akaba atari ikintu cyamutunguye.

Ku ruhande rwa Kemi Seba we yatangaje ko ntacyo yicuza, kuko amasefa yangije atari amafaranga y’afurika, ahubwo ko afite icyo agendereye kigamije gukomeza gukoroniza umugabane w’Afurika.

Yakomeje yisobanura ko aya mafaranga y’amasefa afite ikibazo ahubwo gikomeye .

 "si amafaranga y’abanyafurika, sibo bayazanye none ikibazo kirihe kuba nakwangiza amasefa."

Icyakoze ngo kuba Kemi Seba yasuzuguje ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika bikoresha aya mafaranga y’amasefa, ngo agomba kubihanirwa ndetse akanatanga indishyi ihwanye n’ifaranga rimwe mu rwego rwo kugaragariza abaturage ko yabatesheje agaciro.

Kemi Seba mu mwaka 2000 yigeze gutangaza ko abanyaburayi ntacyo bagejeje ku banyafurika, bikaba bidakwiye ko umwirabura yashyingiranwa n’umuzungu. Akomeza avuga ko ubutegetsi bw’abafaransa budakwiye kwihanganirwa. Mu 2006 nibwo haje amabwiriza avuye mu bufaransa asaba ko abazungu n’abirabura bakwiye koroherana, abantu bagakorana.

Kemi Seba ufite inkomoko mu gihugu cya Benin, yagiye kuba muri gihugu cya Senegal agiye gukorera Chaine ya kabiri ya televiziyo 2STV aho yatangaga ibiganiro bitambuka buri munsi.

Kemi Seba kuri ubu mu biganiro bye akaba yibandaga ku nkunga z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ku miryango itari iya Leta ikorera muri Afurika.

Ni inkuru dukesha RFI/Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->