Rwanda : Ubuhamya bushya bw’umufaransa kuri “opération Turquoise »

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 25/06/2018, Saa 11:54:25 Yasuwe inshuro 1005

Umusirikare wahoze mu ngabo z’ubufaransa zirwanira mu kirere wari no muri “Opération Turquoise » mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatanze ubuhamya yemeza ko aba bafaransa bateguwe igihe kirerekire ngo barwanye ingabo zari iza FPR mu mpera za Kamena yo mu 1994.

Ikinyamakuru la Croix dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ngo uyu musirikare utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we, yari mu Rwanda mu mpera za Kamena 1994.

Uyu wari mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere ngo nta na rimwe yari yaravugiye mu ruhame ubuhamya nk’ubu. Avuga ko ngo imyaka 24 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, yahoraga abitekerezaho umunsi ku munsi. Nyuma yo kubona ko Guillaume Ancel atoboye akavuga kuri “Opération Turquoise”, ni bwo na we yabonye ko ari ngombwa kuvuga bimwe mu byo azi byaranze ayo mateka.

Yagize ati : “Ibyo yavuze ntabwo ari ibihimbano dore ko nanjye nabyiboneye muri Turquoise. Ni yo mpamvu, bibaye ngombwa ko nanjye ngaragaza ubuhamya bwanjye”.

Nta mabwiriza ku miterere y’ubutumwa

Mu mpera za Kamena mu 1994, umutwe wacu w’ingabo zo mu kirere washinze ibirindiro I Kisangani mu cyahoze ari Zaïre harimo abasirikare b’abafaransa.
Umutangabuhamya ati: “Umwuga wacu ubundi ni uwo kurasa duha ubufasha abarwanira ku butaka. Ibyo rero twarabikoze.”

Ari kumwe na bagenzi be, nta mabwiriza asobanutse bigeze bahabwa ku miterere y’ubu butumwa ndetse n’icyo bazakora. Bumvaga ko rwose Ubufaransa ari bwo bufite ijambo cy’icyo gukora. Icyo bari bazi neza gusa ni uko bari bagiye kugira icyo bakora mu gace karimo imirwano kandi ngo hakaba harimo intagondwa. “Twabitaga indwanyi. Nyuma yo gusubira inyuma ni bwo naje kumva ko twashakaga kuvuga FPR.” Abari baragiye mu butumwa bwiswe « Amaryllis », na bo baje kubyumva. “Muri Mata, babonye ku mugaragaro uko ubufaransa bwafashije ubuyobozi bwariho ndetse n’uko barwanyije FPR.”

Ibimodoka binini bya gisirikare n’indege byashyizwe I Kisangani guhera ku wa 26 Kamena. Bagiraga ngo bizere imikoranire y’abarwanira mu Kirere ba C-135FR n’abo ku butaka. Ku wa 29 Kamena, ni bwo bahuye harimo indege enye za gisirikare F1CT. Icyo gihe ikipe yariteguye kandi yari itegereje kujya mu mirwano, byumvikane neza ko ari mu Rwanda.

Kugira ngo yerekane neza ko ibyo avuga atabihimba, uyu mutangabuhamya ngo yerekanye impapuro zibigaragaza ndetse ngo avuga yerekana n’amafoto ari muri telefoni ye, harimo n’iy’ikarita yashushanyijwe mu gitondo cy’icyo gihe. Ati: “Twahamenyeye agace indenge zagombaga kunyuramo mu mirwano twari twateguriwe kujyamo: harimo na Kigali”.

“Twe twari dushinzwe kurwana”

Abajijwe niba baba bari bazi cyangwa barahawe amabwiriza niba mu ho bagombaga kujya kurwanira ari muri Kigali, umutangabuhamya yagize ati: “Oya, ariko kuri twe, twari tubereyeho kurwana. Twari rwose ku rwego rwo kurwanya ingabo kuko n’umwuka w’intambara wari umaze kuzamuka: ibyo ntawashoboraga kubishidikanyaho. N’ibikoresho byatugeragaho, byaduteraga imbaraga muri uwo mujyo.”

Ku wa 30 Kamena, igicuku kinishye, ingabo zakoreshejwe inama. Bati: “Murajya kurwana mugitondo mubuze indwanyi gukomeza, kuko ibintu bikomeje kuba bibi”. Umusirikare mukuru ngo yabasabye kwitegura urugamba haba ku butaka no mu kirere n’ibisasu bikomeye agereranya n’ibyarashe indege y’uwari president Habyarimana. “Intwaro mbi cyane ku ndwanyi.”

Umutangabuhamya akomeza avuga ko ngo iryo joro ryabaye rigufi kuko mu museso ngo indege zimwe zahise zijya ku murimo wo gufasha abarwaniraga ku butaka kandi ngo rwose zari zigiye gutwika. Ngo arabyibuka.

Ubutumwa bwahagaritswe nta gisobanuro na kimwe gitanzwe

Ubwo indege zimwe zari zimaze kugera mu kirere hategerejwe uruhushya n’aho kurasa: “ Gutegereza uruhushya byaciye mu nzira ndende kandi byari bikomeye. Mu 1994, kwemerera ingabo zo mu kirere kurasa, byashoboraga gukorwa ari uko umukuru w’igihugu abitangiye uburenganzira. Ariko uru ruhushya ntirwatanzwe. Ubutumwa bwahise buhagarikwa, maze indege zisubira aho zari zikambitse.”

Uko gusubira inyuma kwatunguye ingabo. “Twibajije icyabaye! Ariko nta gisobanuro na kimwe cyatanzwe”. Abantu bumvaga ko wenda amabwiriza n’ibitekerezo ku butumwa byaba byiyunguye. “Guhera ku wa 1 Nyakanga, ibintu byarahindutse I Kisangani. Imitekerereze ntiyari igihuye. Igitutu cyaragabanutse.”

Guhagarika igikorwa cyo kurasa, ngo byahaye urwaho banyapolitiki rwo gushaka kwerekana no kwiyererutsa ko ubutumwa bwari bugamije kurengera abaturage nkuko umurango w’abibumbye wabivugaga ujya kubuha umugisha.

Byinshi kuri iyi nkuru : https://www.la-croix.com/amp/1200949862?__twitter_impression=true


      

Tanga igitekerezo

-->