Rwanda: Abagororwa kwambara impuzankano byaje bite,byazanywe na nde?

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 19/12/2018, Saa 18:07:11 Yasuwe inshuro 304

Mu binyejana byatambutse kugeza mu kinyejana cya 18, abagoro cyangwa abo bitaga imfungwa nta mpuzankano bambaraga. Bafungirwaga mu bihome, ubuvumo ndetse n’ahandi nko mu mazi ariko bambaye imyenda isazwe ndetse n’iminyururu. Mu Rwanda imyambaro y’abagororwa ikaba yaradutse ku butegetsi bwa MUGEMANA Jean Marie Vianney wari Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda mu myaka ya 1984-1989.

Impuzankano y’abagororwa ubusanzwe mu bindi biguhugu bivugwa ko byateje imbere uburenganzira bwa muntu nk’Amerika, Ubwongereza n’ahandi ngo imyambaro y’abagororwa yari igamije kurinda uburyo bwo gutoroka za gereza ndetse no kurindirwa umutekano mu gihe abagororwa bagiye mu bikorwa bindi bitanga umusaruro ku gihugu biri hanze ya gereza.

Mu mwaka wa 1775 nko mu Bwongereza abagororwa bahawe impuzankano ndetse batangira guhabwa naho kuryama. Ibi bikaba bitari bisanzwe mu mateka y’isi kuko umunyururu wasangaga yambuwe uburenganzira bwose ndetse n’amategeko y’umuco ntagire icyo amurengeraho.

Mu gihugu cy’u Bwongereza abanyururu batangiye bambara imyambaro ifite ibara ry’icunga (orange). Iyi myambaro y’abafungwa ikaba yari igamije gutuma umubare w’abacika gereza ugabanuka ndetse no gucungirwa umutekano bigakazwa. Icyakoze ibi ntibyakuragaho ko umugororwa yambikwaga iminyururu ku maguru ndetse no ku maboko mu rwego rwo kwirinda urugomo rwakorerwaga abacungagereza bagiye bicwa n’abafungwa.

Uko ibinyejana byagiye bisimburana haba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu bindi bihugu bagiye batoranya imyambaro yabo yihariye cyane nko muri zimwe za Leta zigize Amerika.

Icyakoze ibara ry’icunga rihishije ku myambaro y’abagororwa ryaramamaye cyane ndetse rikoreshwa mu myaka ya 1970 ubwo abafungwa bajyaga bajyanwa mu zindi gereza cyangwa bagiye mu yindi mirimo ikorerwa hanze yagereza.

Ibi ariko ntibikuraho ko hari ibihugu cyangwa Leta zimwe zahitamo irindi bara ryo kwambika abafungwa babo no muri New York batagiye bambika abanyururu imyenda y’icyatsi kibisi ndetse ari amapantaro mu gihe ahandi ari orange ndetse ari amakabutura n’amashati yayo.

Ibara rya orange dukunze kubona mu bitangazamakuru cyangwa muri za filime ni ibara ryahawe imyambwaro y’abafungwa mu rwego rwo kuba bari ahantu umuntu abona kandi mu ibara ribonekera buri wese n’igihe yaba yatorotse.

Mu Rwanda imyambaro y’abafungwa cyangwa abo twita abagororwa ntabwo ari iya kera cyane ugereranyije n’ibindi bihugu kuko abafungwa nta bikorwa byihariye bakoreraga hanze ya gereza kuburyo bisaba kubambika impunzankano.

Inzobere mu bumenyi bw’isi ndetse na Politiki Dr. HAVUGIMANA Emmanuel avuga ko imyambaro y’abafungwa mu Rwanda yadutse ku butegetsi bwa MUGEMANA Jean Marie Vianney mwene Munyarukato wari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1984 na 1989 aho yasabye ko abagororwa bahabwa imyambaro yabo yihariye ibaranga. Icyo gihe bafashe ibara rya Orange mu rwego rwo gutandukanya abafungwa n’abaturage basanzwe.

Kugeza ubu abafungwa bakatiye igifungo runaka bambikwa impuzankano ya orange, umugororwa ugikurikiranwa kandi atahamywa icyaha ngo akatirwe igifungo yambikwa impuzankano y’ibara ry’iroza.

Ariko kuba abagororwa bambikwa impuzankano zifite aya mabara, ntibikuraho ko hari n’abandi bafungwa bagira impuzankano zihariye nko mu nzego z’umutekano usanga bakunze gukoresha ibara ry’icyatsi kibisi.


      

Tanga igitekerezo

-->