Rwanda:Mu ijoro rimwe gusa ibiza by’imvura byahitanye 18

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 24/04/2018, Saa 14:25:16 Yasuwe inshuro 1233

Ministeri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi mu Rwanda MIDMAR iratangaza ko abantu 18 aribo bamaze kumenyekana ko baraye bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ry’uwa 23 Mata 2018.

Imvura yaraye iguye mu bice binyuranye by’igihugu ahenshi yatangiye kugwa mu ma saha ari hagati y’i saa Tanu na saa sita z’ijoro, igeza mu gitondo mu ma saa moya.

MIDMAR imaze kubarura abangana na 18 baraye bitabye Imana kubera iyi mvura.Muri aba 7 ni abo mu Karere ka Rulindo, 8 ni abo muri Gasabo naho 3 ni abo mu karere ka Gatsibo gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iyi ministeri ivuga ko iyi mvura yangije ibintu ariko imibare y’ibyangijwe ngo iracyegeranywa.

Kuri iki gicamunsi Minisitri DE BONHEUR Jeanne d’Arc yasuye kandi anifatanya n’abaturage bo muri Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagali ka Ntarabana babuze ababo bitewe n’ibiza.

Mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza DeBonheur Jeanne asaba ko muri iyi minsi imvura igwa ari nyinshi abaturage bakwiye guca imiferege iyobora amazi, bakagira imireko ku nzu, hagasiburwa ruhurura, abatuye mu manegeka bakareba aho bacumbika hatahungabanya ubuzima bwa bo.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    R john   |   ku wa 24/04/2018, Saa 14:33

    Yooo! Pole sana kumiryango yagize ibyago! Gusa byo iyi mvura ikomeje gutya yazangiza byinshi

Tanga igitekerezo

-->