Rwanda: Ibyumba by’amashuri bigiye kubakwa bizagabanya ikibazo cy’ubucucike

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 19/06/2020, Saa 14:23:28 Yasuwe inshuro 157

Ubwo kuri uyu wa Gatanu Minisiteri y’Uburezi yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko ikibazo cy’ubucike gikomeje gushakirwa umuti kuko hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri bishya hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko ngo hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’ingendo ndende abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakoraga. Ibi bikaba ari bimwe mu byabangamiraga ireme ry’uburezi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yagize ati:" Iki gikorwa cyo kubaka amashuri mu gihugu hose ni igikorwa Minisiteri y’uburezi ihuriyeho n’izindi nzego zitandukanye, ni ukuvuga ko kireba uturere twose ariko imibare igatandukana bitewe n’uko ikibazo giteye muri buri Karere".

Biteganyijwe ko ibi byumba by’amashuri n’ubwiherero bizaba byuzuye muri Nzeri y’uyu mwaka wa 2020, mbere y’uko amashuri yongera gusubukurwa. Minisitiri w’Uburezi avuga kandi ko ngo aho ibi byumba by’amashuri n’ubwiherero bizubakwa hazanashyirwa ibibuga by’imikino inyuranye mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kwidagadura.