Rwanda:Hirya no hino mu gihugu abana baracyakoreshwa imirimo ivunanye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/07/2018, Saa 18:09:00 Yasuwe inshuro 328

Umwana ni ni umutware kandi ni uw’agaciro mu muryango kubera ibyishimo awuzanamo. Gusa, hari bamwe mu babyeyi batinzwa no kubona abana bacutse gato bagatangira kubakoresha imirimo y’ubuzima bw’urugo.

Bamwe batangira kubikoreza amajerekani y’amazi, kubajyana guca inshuro, abandi mu bishanga by’umiceri kurinda inyoni no mu birombe by’umicanga n’amabuye nyamara bihabanye n’amategeko y’u Rwanda kuko bibangamira uburenganzira bwabo.

Ubwo umunyamakuru wa wa www.rwandadailynews.com yageraga mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru, yasanze abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 15, mu mirima y’ibirayi bakora imirimo yo kwikorerera ibirayi mu mugongo, ibintu ngo bibavuna ariko bakabikora kuko batasubira mu rugo nta haho bajyanye.

Umwe yagize ati:” Nkuko udusanze aha ngaha urabona yuko turi kwikorera ibirayi amafaranga turayabona ariko tukayabona twavuniitse. None se kwikorera mu mugongo ukigerekaho nk’ibiro 50 wowe urumva atari imvune? Urabyumva ni uguteseka.” (aba bana ntibifuje gufatwa amafoto).

Umwana yasibijwe ishuri yikorere igitebo ari kumwe n’umubyeyi we

Aba bana b’abakobwa bavuga ko rimwe na rimwe bajya bahura n’uburwayi, n’umunaniro ukabije no kuribwa umutwe.

Nerekeje no mu isoko rya Vunga riherereye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu.

Nasanganiwe n’abana bakora umwuga wo guhamagara abaguzi bakabahemba intica ntikize, ariko bakabikora.

Aba bana bavuga ko haba ubwo bahamagara abakiriya ntibaboneke, bagatotezwa n’abakoresha babo cyangwa bakanabakubita ndetse ntibanabahembe kuko bahembwa ari uko abakiriya baje ku bwinshi. Bakavuga ko uburenganzira bwabo buhangirikira.

Mu yandi masoko yo hirya no hino mu gihugu, usanga abana basibijwe amashuli bakikorezwa imitwaro bagomba kujyana ku masoko.

Ku ruhande rw’ababyeyi ibyo bakora usanga batanazi ko barimo kubangamira uburenganzira bwabo.

“Ngo umwana akwiye kurindwa inzara, ahasigaye agatozwa umirimo ngo atazaba inyanda.” Nk’uko abo twabiganiriye babigarutseho.

Umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ushinzwe kurwanya no gukumira imirimo mibi ihabwa abana, Nzamwita Damien avuga ko ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye bagihagurukiye kandi bifuza ubufatanye bwa buri wese mu kugihashya.

Ati:” Mu byukuri twarabihagurukiye, dufite abagenzuzi b’umurimo muri buri karere. Bakora ubugenzuzi ahantu hose hakekwa ko abana bakoreshwa. Bagahana uwo basanze abo akoresha birumvikana, kuko abana bagombye kuba bari mu ishuli ariko bitavuze ko umwana atagomba agufasha umubyeyi. Yamufasha mu mirimo yo mu rugo ariko kujya mu birombe by’amabuye, mu mirima y’umuceri n’ahandi sibyo.”

Ingingo ya 218 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nkuko bigaragara ku rubuga rwa polisi y’u Rwanda www.Polisi.gov.rw ivuga ko gukoresha imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya umwana bitemewe n’amategeko.

Ubikoze ahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 2, agatanga n’ihazabu kuva ku bihumbi 100.000 Frws kugera ku bihumbi 300.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Raporo yakozwe n’abagenzuzi b’umurimo mu turere mu mwaka wa 2017, igaragaza ko abantu basaga 350 bahanwe bazaira gukoresha abana imirimo ivunanye.

Mu kiganiro Ministiri muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yavuze ko kakiri abana bakoreshwa imirimo mibi imwe n’imwe nk’uko ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo bwabigaragaje ko abangana na 4.1% bayikoreshwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda abana bari hagati y’imyaka 6 na 17 bakora akazi. Muri bo, abangana na 3.4% bari mu mirimo ivunanye hanze y’imiryango yabo.

Imibare itangwa n’impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ku bakozi bo mu rugo 2015, bwagaragaje ko mu bakozi bo mu rugo 2480 babajijwe, abangana na 6.3% bakoreshwa imirimo mibi.

Ari naho bahera bavuga kugirango iyi mirimo mibi ikoreshwa abana rimwe na rimwe inavunanye kandi inavutsa abana uburenganzira bwabo butandukanye icike, hakenwe ubukangurambaga n’ubufatanye bwa buri wese.

Mu karere ka Gicumbi bacukuzwa amabuye y’agaciro

Emmanuel Rukundo Rdn/Huye.


      

Tanga igitekerezo

-->