Rwanda day yari itegerejwe kubera mu Budage yasubitswe ku mpamvu zitatangajwe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 14/08/2019, Saa 09:58:10 Yasuwe inshuro 2064

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yatangaje ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku matariki ya 24 z’uku kwezi kwa Kanama 2019 itakibaye.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ntirisobanura neza igihe izabera.

Rwanda day isubitswe nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Umunyamabanga wa Reta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje amatariki Rwanda day izaberaho, ariko yasubitswe bitunguranye.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yari aherutse kwemeza amataliki Rwanda day izaberaho ariko yasubitswe bitunguranye

Rwanda Day yagombaga kuba tariki ya 24 Kanama 2019, ikabera mu gihugu cy’u Budage. Isubitswe nyuma y’amasaha macye, igikorwa cyo gutangaza uko imihigo y’uturere n’uko yeshejwe mu mwaka wa 2018-2019, nabyo bisubitswe kuko byari biteganyijwe kuba ku munsi wejo hashize taliki ya 13 Knama 2019.

Iby’isubikwa by’iyi mihigo byo, hatangajwe ko ngo bitewe no kugirango imihigo ivugururwe kuko itari ikoze neza.

Rwanda Day ni umunsi usanzwe uhuriza hamwe abanyarwanda n’inshuti zabo, baba baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi yose.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane abinyujije kuri twitter ye nawe yemeje amakuru y’isubikwa rya Rwanda day
Itangazo rivuga ko Rwanda day itakibaye