Rwamagana: Habonetse umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’inzara kubera amasengesho

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 12/06/2019, Saa 14:38:07 Yasuwe inshuro 179

Mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Jean Bosco Nduwayezu bikekwa ko yazize inzara bitewe n’amasengesho yo kwiyiriza akunze kuba muri ako gace.

Uyu murambo wabonetse ku wa Kabiri taliki 11 Kamena 2019,mu mudugudu wa Cyarutabana, Akagari ka Nyamirama, watoraguwe n’abana bari bagiye gutashya.
Uyu murambo ngo nta gikomere nta n’ikimenyetso cy’uko yaba yanizwe cyangwa yasagariwe mu bundi buryo bikaba bikekwa ko yaba yarazize inzara bitewe no kwiyiriza.

Iruhande rw’uyu murambo wa nyakwigendera bahasanze Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo zihimbaza Imana, hamwe na telefoni ebyiri zo mu bwoko bwa Techno, indangamuntu n’ikarita y’uko yabaga mu Nkeragutabara (Reserve Force).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Daniel Zamu yavuze ko hari ibinini byo mu bwoko bwa Amoxicillin basanze mu mufuka w’imyenda y’uriya mugabo.
Avuga ko kuba nta wundi muntu wari hafi aho ngo abe yatanga amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bigoye kumenya icyamuhitanye ariko ko bishoboka ko yaba yarahitanywe n’inzara.

Ati “Umuntu yakeka ko yaba yishwe n’inzara, gusa kuko nta muntu bari kumwe, ntawamenya.
Uyu muyobozi avuga ko aho basanze umurambo ari ahantu hajya hasengerwa n’abantu baturutse hirya no hino ariko ngo ubu byaragabanutse, hasigaye haza bake bake.
Yemeza ko kugabanuka k’umubare w’abazaga gusengera ku musozi wa Fumbwe byagabanuwe n’ibiganiro ubuyobozi bw’Umurenge bwagiranye n’abazaga kuhasengera hamwe n’abahaturiye kugira ngo babumvishe ko gusenga Imana ikakumva ‘bidasaba kujya mu butayu’.

Nduwayezu Jean Bosco bamusanze ku muhanda uva Rwamagana ugana ahitwa Gicaca muri Gasabo. Umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri mu murenge wa Kacyiru kugira ngo usuzumye.