Rwamagana:4 barokowe nyuma y’iminsi ine baragwiriwe n’ikirombe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/04/2018, Saa 14:46:38 Yasuwe inshuro 1954

Abantu 4 barokowe nyuma y’iminsi ine bari bamaze baragwiriwe n’ikirombe mu karere ka Rwamagana, bakabikesha umwe muri bo washoboye gusohoka.

Iyi minsi yose yari ishize abatabazi bagerageza ariko barananiwe kubakuramo, uyu munsi mu gitondo akaba ari bwo abari baheze munsi y’ubutaka batabawe.

Bari bafite intege nkeya cyane ku buryo byabaye ngombwa kubaterura babajyana mu mamodoka.

Bahise bajyanwa mu bitaro bya Rwamagana, ubu bikaba biri kubakurikiranira hafi, nubwo byagaragaraga ko bafite intege nkeya cyane, abaganga bavuze ko bizeye ko bazakira nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Kuri ubu ngo bagiye gupimwa ngo barebe niba nta bibazo by’ubuhumekero bafite.

Abo basangiye akazi bashimishijwe no kubona bagenzi babo bakiri bazima

Abakozi benshi bavugije akaruru nyuma yo kubona bagenzi babo bageze imusozi, umwe mu bakozi avuga ko ibyabaye bitangaje: "Ni igitangaza kuko nta muntu wakekaga ko bavamo ari bazima nyuma y’iminsi ine yose batarya, batanywa".

Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe n’ibihe by’imvura imaze iminsi igwa cyane, mu minsi yashize ikaba yahitanye amazu asaga 900 mu burengerazuba bw’igihugu naho inkuba ihitana abantu 16 basengaga mu karere ka Nyaruguru.

ACP Rutaganira yavuze ati:”Iki kirombe cyatangiye gucukurwamo kuva mu gihe cy’ubukoloni ndetse n’abacukuragamo babikoraga mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko kuko turi mu gihe cy’imvura nibyo byatumye ubutaka bworoha burabagwira.”

Yakomeje avuga ati:”Kubera ibi bihe turimo rero, niyo mpamvu dusaba abashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agacirio kwitwararika bakareba ko ibirombe byabo bidashobora guhyira ubuzima bwabo mu kaga mbere y’uko btangira gucukura.”

ACP Rutaganira yavuze ko kugira ngo aba bantu babashe kurokorwa byasabye ingufu n’amayeri menshi kuko birinze gukoresha imashini nini, anavuga koiyo bazikoresha bashoboraga kubataba aho kubatabara. Yavuze kandi ko inzego z’umutekano n’abaturage bakoraga amanywa n’ijoro bakoresha ibikoresho bisanzwe nk’amasuka n’ibitiyo abandi bagatunda itaka kugeza bakuwemo bakiri bazima bose.

Aba bakaba baragwiriwe n’ikirombe bageze nko muri metero 150 z’ubujya kuzimu.Ubwo batabururwaga hakaba harakoreshwaga ikoranabuhanga mu itumanaho kugira ngo abari i musozi bamenye ko abo barimo gutabara bakiri bazima.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi yavuze ko iki kibazo kigomba gusigira isomo ba rwiyemezamiriko bacukura amabuye.

Abakuwe mu kirombe ni Jean D’Amour Banguyeneza, Laurent Gatambara, Gilbert Gasigwa na Jean Marie Vianney Munyampenda bakaba bakoreraga isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Afurika Yepfo yitwa Piran .Aba bose bahise bajyanwa mu bitaro by’akarere ka Rwamagana aho barimo kwitabwaho n’abaganga.


      

Tanga igitekerezo

-->