Rusizi:Za mpunzi z’Abarundi zasabwe guhindura imyumvire yazo idasanzwe nazo ziti ’Tugiye kubyigaho tuzababwira’

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 14/03/2018, Saa 11:42:27 Yasuwe inshuro 3072

Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi hamwe n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi basabye impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu kambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi gutekereza ku byo guhindura imyumvire yabo idasanzwe kandi bagatanga igisubizo cya vuba.

Imyumvire idasanzwe y’izi mpunzi ishingiye ku myemerere yabo yo kwanga gukingiza abana , kwivuza, kurya ibiryo bavuga ko byakozwe n’inganda n’ibindi kandi bakemeza ko babitegetswe n’umubyeyi wabo Bikiramariya.

Izi mpunzi zose uzisangana ishapure ariko imisengere yazo ikaba itandukanye n’iya Gaturika nubwo bavuga ko ariho bahoze.

Minisitiri Debonheur Jeanne d’Arc ufite impunzi mu nshingano ze ubwo we n’abashinzwe izi mpunzi bo muri HCR ubwo babasuraga babasabye guhindura iyi myumvire kandi bakagaragaza igisubizo bitarambiranye.

Ministiri ati: "Twaganiriye na bo,tubabwira ko bagomba kubahiriza amategeko agenga igihugu barimo,bityo ko bagomba gufata umwanya uhagije bakabitekerezaho,kuko ntidushobora kwemera abantu batavurwa.Gusa bagiye kubitekerezaho kandid hazavamo igisubizo kiza."

Nubwo ngo guhindura imyumvire yazo bitoroshye, izi mpunzi zivuga ko zigiye kubiganiraho zikazagaragaza aho zihagaze mu minsi iri imbere.

Gusa ku rundi ruhande hari ababwiye ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru(RBA) ko batiteguye guhindura iyi myumvire kuko batifuza kubabaza Umubyeyi Bikiramariya.

Umwe ati:"Twahanye igihe cyo kujya kubitekerezaho,gusa biragoye ntabwo nzi neza niba bizashoboka ariko reka tugerageze,gusa biragoye.’’

Izi mpunzi ziyita Impunzi z’imyemerere aribyo réfugiés de Croyance mu rurimi rw’Igifaransa.

Kumenya umubare nyakuri wazo biragoye kuko zitemera kubarurwa uretse kubyikorera zo ubwazo, imibare zitanga urasanga 2600.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa 13 Werurwe 2017,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louise Mushikiwabo yavuze ko uretse n’u Rwanda, bigoye ko hari ikindi igihugu cyakemera kwakira abantubafite imyumvire yo kwinangira ishobora guteza ikibazo abaturage muri rusange.

Barya ibiryo bitaciye mu nganda

      

Tanga igitekerezo

-->