Rusizi:Yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kwivugana nyina bikamunanira

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 2/06/2018, Saa 08:43:45 Yasuwe inshuro 691

Umusore witwa Nshimiyimana Moise uri mu kigero cy’imyaka 27 wo mu kagali ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe,akarere ka Rusizi ,yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kwivugana nyina Imana igakinga akaboko.

Ubwo umunyamakuru wa Rwanda Daily News yageraga ahabereye ibi, abaturage bamubwiye ko byatangiye uyu musore asaba nyina amafaranga angana na miliyoni 5 ariko nyina amubwira ko ntayo afite.

Ibyo uyu mubyeyi yasubije ngo ntibyashimishije uyu musore niko guhita avuga ko amwica.

Kuva ubwo, uwo musore yahise ajya kugura ingufuri akingirana abacumbika mu nzu zikodeshwa zizwi nka Annex,anafunga igipangu ngo ariko ibi yabikoze yanga ko hagira uza gutabara.

Ababibonye bavuga ko nyina yagize ubwoba yifungirana mu cyumba asanzwe araramo ariko uyu musore yinjiramo ku mbaraga, amutera icyuma kiremereye apima ku mutwe ariko Imana ikinga akaboko nticyamuhamya.

Abaturage barimo abakodesha muri urwo rupangu batabaje Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi ibasha gutabara nta bwicanyi bukozwe.

Hari amakuru avuga ko uyu musore yigeze gusaba nyina miliyoni 5 azishora mu bucuruzi bw’akabari ariko birangira ahombye.

Umunyamakuru wakurikiranga iby’iyi nkuru yagerageje kuvugisha polisi ntiyagira icyo itangaza, byiyongeraho ko banamwambuye camera gusa yaje kuyisubizawa.
Yanditswe na Joseph Nizeyimana


      

Tanga igitekerezo

-->