Rusizi:Urubyiruko rwishyize hamwe rwatangiye kurya ku musaruro w’urutoki

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/10/2017, Saa 14:16:01 Yasuwe inshuro 797

Nkungu ni umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi hakaba kimenyabose muri aka karere mu kweza cyane imbuto,ibitoki n’ibindi. Urubyiruko rutuye muri uyu murenge rwibumbiye mu itsinda TUZAMURANE mu rwego rwo kwihangira umurimo bakaba barahisemo kubyaza umusaruro umutobe w’ibitoki nka kimwe mu bihingwa byera cyane muri uyu murenge.

Iri tsinda ry’urubyiruko TUZAMURANE hashize amezi asaga icyenda ryihurije hamwe ariko hakaba hashize amezi atatu ritangije iki gikorwa kibyara inyungu aho barangurira abaturage umutobe w’indakamirwa bakawujyana kuwutunganyiriza ahabugenewe bakavangamo n’ibindi bitandukanye birimo amasaka,isukari bikavamo ikinyobwa bise TUZA kinyobwa cyane muri uyu murenge no mu nkengero zawo.

Ubwo rwandadailynews.com yaganiraga n’ uru rubyiruko umuyobozi w’iri tsinda Nkurunziza Jerome yagize ati “Benshi mu rubyiruko rwo mu cyaro iyo barangije kwiga bumva ko mu mugi ariho haba akazi n’amafaranga ariko twe siko tubyumva twahisemo kwihangira imirimo tugana sacco ituguriza amafaranga miliyoni ebyiri twinjira mu mushinga gutyo duhera kubiboneka iwacu bityo dutangira kubibyaza umusaruro ku buryo ubu tumaze kugera kuri byinshi.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo babone inguzanyo ari ubuyobozi bw’umurenge bwabafashije akaba aboneraho gusaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi bakabongerera ubushobozi,kubashakira aho bakorera hagutse,ikinyabiziga kibafasha kugeza ibyo bakora hirya no hino ndetse no kubunganira mu kumenyekanisha ibyo bakora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Vincent de Paul Nsengiyumva we avuga ko bakimara kumva igitekerezo cy’umushinga w’uru rubyiruko bagerageje kubafasha uko bishoboka kandi ngo ntibigeze bapfushubusa inkunga babahaye bityo akabizeza ko bazakomeza kubaba hafi kuko ngo uretse no kwiteza imbere bo ubwabo baba banateza imbere umurenge n’akarere muri rusange.

Iri tsinda TUZAMURANE rigizwe n’abagera kuri 16 bakaba bamaze kugera kuri byinshi birimo ikibanza baherutse kugura muri uyu murenge gifite agaciro k’ibihumbi magana inani(800.000 frws) bakazahubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi Magana arindwi(4.700.000 frws)bimwe mu bikoresho byo kubaka birimo amatafari n’ibindi babigeze kure babigura, banishimira kandi ko buri munyamuryango hari iterambere amaze kugeraho bitandukanye n’uko bari bameze kera.

Ndayisenga Flavien Masunzu


      

Tanga igitekerezo

-->