Rusizi:Urubanza rwa Gacinya wa Rayon Sports rwatangiye kuburanishwa mu mizi

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 24/04/2018, Saa 09:06:10 Yasuwe inshuro 884

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa mbere rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo Visi Perezida wa Rayon Sports akaba n’umushoramari mu bikorwaremzo Gacinya Chance Denis na Mataha Jean Paul.

Gacinya akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kubeshya uwo bakoranye amasezerano ku mirimo yakozwe no kwandika no gukoresha impapuro mpimbano mu gihe Mataha Jean Paul wari umukozi w’akarere ka Rusizi icyo gihe aregwa kuba icyitso muri ibyo byaha.

Ibi byaha Gacinya Chance Denis ubushinjacyaha buvuga ko yabikoze ubwo yari yaratsindiye isoko ryo gukwirakwiza amashanyarazi ku mihanda cumi n’umwe yo mu mujyi wa Rusizi akaba ngo yarishyuje amafaranga atangana n’imirimo yakozwe abifashijwemo na Mataha Jean Paul wari ushinzwe gukurikirana iyo mirimo mu karere ka Rusizi.

Abashinjwa batangiye bahakana ibyo baregwa kuri ubu urubanza rukaba rukomeje aharimo kuburanwa ku cyaha cya kabiri muri bitatu baregwa. Icyaha cya gatatu Mataha Jean Paul aregwa gutanga inyungu zidafite ishingiro naho Gacinya Denis akaregwa kuba icyitso muri icyo cyaha.

Mu Ukuboza 2017 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Gacinya Chance Denis.

Muri Nzeri 2017, Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) yahase ibibazo Akarere ka Gatsibo ku ngingo zitandukanye zirimo gusesagura umutungo wa leta, harimo n’aho kishyuye amafaranga y’umurengera rwiyemezamirimo Gacinya Chance Denis, hahita hanavugwa ko no muri Rusizi uyu mugabo yavuzwe.

Abadepite babonye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta harimo isoko akarere katanze kuri sosiyete ikuriwe na Gacinya, muri iryo soko hagakoreshwa ibiciro bidasanzwe.

Mu Karere ka Rusizi, bavuze ko yatsindiye isoko ajya kwishyuza miliyoni 240 Frw, ikigo gishinzwe amashanyarazi kigiye gukora igenagaciro ry’ibyakozwe rigaragaza ko bikwiriye miliyoni 10 Frw gusa.

Icyo gihe Abadepite basabye ko Gacinya yakurikiranwa kuko hari n’andi masoko yagiye ashyirwa mu majwi.


      

Tanga igitekerezo

-->