Rusizi:Umuyobozi w’Akarere yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na MULINDWA Augustine, Ubwanditsi Kuwa 13/05/2018, Saa 09:10:07 Yasuwe inshuro 508

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018, nibwo amakuru yamenyekanye ko uwari umuyobozi w’akarere ka Rusizi yaguye ku mirimo ye.

Harelimana Frédéric wari umuyobozi w’akarere ka Rusizi nawe yemereye City Radio ko yamaze kugeza ibaruwa y’ubwegure bwe ku nama njya nama y’aka karere.

Harelimana avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Mu ukuboza 2017, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Fréderic, yashyizwe mu majwi ko abuza abaturage kubwira abanyamakuru ibibazo byabo, abagira inama yo kumva ko bo ntacyo babikemuraho, ahubwo ko bakwiye kubigeza ku bayobozi gusa; ibintu byafashwe nko kwangisha abaturage itangazamakuru.

Ubu bwegure buje bukurikira ubw’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Mukansanga Clarisse, beguye ku mirimo yabo ku mpamvu ‘bwite’.


      

Tanga igitekerezo

-->