Rusizi: Umuceri wari wari warabuze isoko wabonewe abaguzi

Yanditswe na Kuwa 22/08/2017, Saa 14:22:16 Yasuwe inshuro 208

Mu gihe abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bavugaga ko babuze isoko ry’umuceri beza wose, ubungubu bavuga ko bamaze kuvugana n’inganda ebyiri zitonora umuceri kugirango zibagurire umusaruro bari baraburiye isoko.

Nkuko bitangazwa n’uhagariye abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama Habyariamana Antoine avugako bamaze kuvugana n’inganda ebyiri zijya zibagurira uwo muceri ugera kuri Toni 2000.

Habyarimana agira ati “ Nyuma y’uko umusaruro tweza utabona isoko ubungu twamaze kuvuga n’inganda ebyiri zo hanze ya Bugarama aho rumwe rwaje rugatwara toni 700 ariko turizerako muri toni 2000 dufite ku mbuga zizarangira vuba urwo ruganda rundi niruza.”

Ubusanze ikibaya cya Bugarama ni kimwe mu bigega by’u Rwanda ku gihingwa cy’umuceri ,ariko abahinzi bakaba bari bamaze iminsi bataka isoko ry’uwo musaruro wari utangiye kuborera ku mbuga.

Erneste Akimana/Rusizi


      

Tanga igitekerezo

-->