Rusizi: Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma hakekwa Sida

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph, Ubwanditsi Kuwa 24/07/2019, Saa 09:11:47 Yasuwe inshuro 1266

Ubukwe bw’umusore witwa Rukundo na Murerwa (twabahinduriye amazina) batuye mu karere ka Rusizi,biteguraga kurushinga bwapfuye habura iminsi 4 bishyira mu rujijo benshi.

Nk’uko bigaragazwa n’urwandiko rubanziriza ubutumire “Save the date” bari bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ,ubukwe bwagombaga kuba taliki ya 20/07/2019.

Ubutumire bwakurikiyeho bwagaragaza ko aba bombi bari gusezeranira mu Rusengero rwa Zion Temple Rusizi.

Twashatse kemenya impamvu yaba yarateye ubu bukwe kutaba, tubaza Pastor Gedeon wagombaga kubasezeranya, maze ku murongo wa telefone adutangariza ko ari hanze y’igihu kandi ko nta cyo yavugira kuri telefone.

Twabajije kandi ba nyir’ubwite,ariko ntibashaka kugira icyo babivugaho.

Ariko kandi zimwe mu nshuti zabo zitashatse ko imyirondoro yabo itangazwa babwiye Rwanda Daily News ko bagiye kwipimisha agakoko gatera SIDA bagasanga umukobwa yaranduye.

Amakuru aturuka ku ruhande rw’umukobwa yo avuga ko mu by’ukuri na we atazi ikishe ubu bukwe gusa,ngo umusore yamubwiye ko impamvu ubukwe butakibaye ari uko yabonye akazi hanze.

Bamwe mu bagombaga gutaha ubu bukwe ndetse bari bamaze gutanga amafaranga yo kubashyigikira bakomeje guhera mu rujijo bibaza niba bazayasubizwa,cyane ko batigeze babwira impamvu yatumye ubukwe bupfa.

Baravuga kandi ko nyuma yo kubaza nyir’ubwite impamvu adategura inama itegura ubukwe,yahise yihutira kubakura muri group ya whatsapp yagombaga gutegura ubukwe batabwiwe impamvu;ibintu bafata nk’ubutekamutwe bwo kubariganya amafaranga bari batanze.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,hagaragara umubare muni w’abasore bica ubukwe,nyuma yo kudahabwa amafaranga bumvikanye n’umukobwa, ndetse umukobwa utabagiye umusore isake bikaba byamuviramo kubengwa. Ibi si byo byavuzwe kuri iyi nshuro ahubwo havuzwe noneho Ubwandu bw’agakoko gatera Sida; ibintu bitari bimenyerewe.

Ubukwe bwari kuba taliki ya 20 NZeli


Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA