Rusizi:Mukama Abbas arasaba abakoze jenoside batarasaba imbabazi kuzisaba

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 14/04/2018, Saa 23:10:36 Yasuwe inshuro 523

Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, Honorable Mukama Abbass arasaba abakoze Genocide batarasaba imbabazi kuzisaba bibuka ko kuba igihugu gitekanye ari ukubera urukundo rw’abana bacyo.

Nanone kandi Mukama asaba abtuye aka karere muri rusange gukomera ku muco wo gukunda igihugu no kudacika intege mu kugikorera n’ubwo Genocide yakorewe abatutsi yabashegeshe.

Hari mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ahagarutswe ku buhamya bukomeye bw’abarokotse genocide yakorewe abatutsi muri aka karere cyane cyane abari bahungiye muri stade ya Rusizi yitwaga kamarampaka icyo gihe yanaguyemo abasaga 1000.

Mukama Abbas ati” Ndashima uburyo abarokotse genocide bo mu karere ka Rusizi bataheranywe n’aya mateka mabi ndabasaba gukomeza urugendo rwo kwiyubaka ariko kandi abakoze genocide batasabye imbabazi ndabibutsa ko gukomeza kwinangira ari ugukora ubusa.”

Muri Genocide yakorewe abatutsi stade yahoze yitwa kamarampaka ubu yitwa stade ya Rusizi ,abatutsi bari bayihungiyemo baturutse imihanda yose bahamya ko byari ibihe by’umwijima kurusha ibindi byose babayemo.

Kayihura Theonetse waharokokeye arabihamya.Ati:" Ntacyo twaryaga,ntacyo twanywaga,twabayeho mu buzima bushaririye,kuko ku munsi hapfaga abantu 20.”

Bakomeje kuhahurira n’akaga gakomeye ariko ngo ntibazibagirwa uwari Perefe wa Perefegitura ya cyangugu witwa Bagambiki wahoraga yicaye ku muryango wa stade ngo hatagira ubacika ari na ko barobanuramo bamwe babajyana.

Icyakora baje kwigira inama yo gusohoka ari ikivunge ngo barebe ko bahungira i Bukavu muri Congo.

Stade ya Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka

Baciye inzugi za stade baragenda koko ,ariko urugendo rwabo ntirwagira aho rugera.

Babiciye mu nzira cyane cyane ahitwa mu Gatandara ,abandi babagarura ku ngufu muri stade aho bakomeje gutoterezwa.

Izina Kamarampaka ntirikiriho,ubu yitwa Stade ya Rusizi,ariko abayiboneyemo ako kaga bafite ibyo bayivugaho bibiri:Kimwe ni uko batumva impamvu Bagambiki wari warayigize akarima ke wakabaye yarakatiwe gufungwa burundu ubu yagizwe umwere n’inkiko,ikindi ni uko nibura iyi stade yakabayeho ikimenyetso kiranga amateka yayo muri genocide.

Mu gihe iyi stade yari yahungiyemo abatutsi basaga ibihumbi 5,abarenga igihumbi bose bayiguyemo, bakaba baruhukiye mu rwibutso rwa genocide rwa Kamembe ruri hafi yayo, abandi bagiye bapfa amanziranzira bagerageza guhunga.


      

Tanga igitekerezo

-->