Rusizi: Mayor Harerimana Frederic yatsembeye abanyamakuru ko atabujije abaturage kuvugisha itangazamakuru.

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 20/03/2018, Saa 19:55:18 Yasuwe inshuro 899

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, hongeye kugarukwa ku kibazo cy’uko mayor w’aka Karere Harerimana Frederic yabujije abaturage ayoboye kuvugana n’itangazamakuru. Maze abihakana yivuye inyuma ariko asaba imbabazi ababa barumvise nabi ibyo yashakaga kuvuga.

Muri iki kiganiro, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwagaragaje aho Akarere kageze mu iterambere. Gusa ngo haracyari ibindi bigikeneye gukorwa kugira kagere ku iterambere ryifuzwa dore ko umujyi wa Rusizia ari uwa 2 uzunganira Kigali. Ubu buyobozi busanga hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo iryo terambere rigerweho.

Ubwo Abanyamakuru babazaga Mayor HARERIMANA Frederick iby’uko yaba yarabujije abaturage kuvugisha itangazamakuru, yagize ati: “Ntabwo twabuza abaturage kuvugana n’itangazamakuru kuko tuzi akamaro karyo. Bityo mbonereho gusaba imbabazi ku waba yarumvise nabi ubutumwa nashakaga gutanga. Mu by’ukuri hari abo nakomerekeje ariko nanjye byarankomerekeje kuba abantu barumvishe nabi ubutumwa nashakaga gutanga; kandi niteguye kubabarira uwaba yaratanze ubutumwa nabi ku cyo nashakaga kuvuga”.

Mayor yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri nashakaga kuvuga ko mu gihe hari ikibazo umuturage adakwiye kwihutira kukijyana mu itangazamakuru, ahubwo yarakwiye kukigeza ku muyobozi we, atagira icyo umukemurira akajya yakiyambaza abanyamakuru hanyuma nabo bakabaza wa muyobozi impamvu icyo kibazo kitakemutse."

Uyu muyobozi avuga ko bazi akamaro k’itangazamakuru. N’ikimenyimenyi ngo iyo abanyamakuru babahamagaye bababaza amakuru barayabaha. Ikindi ngo ni uko hari gahunda za Leta nyinshi itangazamakuru rigiramo uruhare. Ku bwe ngo ahubwo iyo mikoranire bifuza kuyikomeza.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Mayor Harerimana Frederic yemeye ko hari abaturage koko badatanga amakuru ariko akavuga ko abo ari abagifite imyumvire itakijyanye n’igihe.


      

Tanga igitekerezo

-->