Rusizi:Kutagira ingobyi y’ababyeyi bituma bamwe babyarira mu nzira abandi mu ngo iwabo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/01/2018, Saa 21:23:32 Yasuwe inshuro 403

Ni abaturage batuye mu murenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi ahazwi nk’Inyabitimbo, bavuga ko kuba batagira ingobyi y’ababyeyi ( ambulance) ari ikibazo kibahangayikishije.

Aba baturage bavuga ko ikikibazo gituma ababyeyi benshi bituma babyarira mu nzira abandi bagakuramo inda.

Umwe mu baganiriye na www.rwandadailynews.com yagize ati:” Twebwe dukeneye ambilansi kuko haba igihe bahamagaye imodoka ikagera hano itinze ababyeyi benshi bagakubita ibihwereye (abana bavutse bapfuye). Mbere igihe mbiransi yari i Nyabitimbo nta kibazo cyahabaga. Ariko ubu ijya kuva i Mibirizi itinze bigateza ibibazo. Bahora batubwira ngo izaza, izaza, ariko ntiturayibona.”

Mugenzi we nawe ati:” Kuri ubu ababyeyi babyarira mu ngo kuko babona ari ukuza kwarama hano iminsi kandi guhora bangemurira buri munsi birahenze. Ikiza ni uko badufasha tukaba tuyifitiye hano.”

Aba baturage bavuga ko ngo bagiye basezeranywa ko bazahabwa indi modoka itwara abarwayi (imbangukiragutabara) ariko ngo amaso ahera mu kirere.

Harerimana Frederic,umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko iki ikibazo bakizi,ndetse agatanga ikizere ko gikemuka vuba kuko ngo imbangukiragutabara aba baturage bahoranye yajyanywe mu igaraje kandi ko ubu iri mu isuzumwa.

Ati:”Icyo kibazo turakizi niyo mpamvu ambilanse twayivanyeyo tugirango ize isuzumwe. Iri hano hafi yo kuri CIMERWA niho iri gukorerwa, hari ibyo batari bashoboye gukora, ibiri kuganirwaho ni uburyo ki, indi garaji yaza kubikorera hano kugirango tubashe gutanga igisubizo kihuse kuri iki kibazo.”

Ubu buyobozi bw’akarere ka Rusizi ntabwo butangaza igihe iki kibazo cy’aba baturage kizakemukira, ahubwo muri iki gihe bari gukoresha imbangukiragutabara iturutse ku ku bitaro bya Mibirizi ikintu abaturage bagaragaza ko gikunze kubagiraho ingaruka kuko ibageraho itinze.

Ubusanzwe abaturage bakunze kumvikana bavuga ko barangaranwa n’abaganaga bikabaviramo kubura ubuzima bwabo cyangwa ubw’abana batwite.

Kuba aba baturage nabo batabona imbangukiragutabara vuba mu gihe bayikeneye, biri mubishora gutera kubura ubuzima bwa bamwe mu babyeyi nyamara mu gihe uRwanda rwihaye intego yo kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka cyangwa se umubare w’ababyeyi bapfa babyara.

rukundo@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->