Rusizi:Kubera ituritswa ry’intambi bamwe barimuwe abandi bahezwa mu gihirahiro

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 31/10/2017, Saa 20:05:39 Yasuwe inshuro 766

Abagize imiryango 5 yo mu murenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi baturiye ahaturikirizwa intambi z’uruganda rwa CIMERWA baravuga ko bahanagayikishijwe no kuba bagiye gusigara mu kaga gakomeye bonyine kuko abaturanyi babo bamaze kwimurwa ariko bo gasigara ku mpavu bavuga ko bataramenya kugeza magingo aya.

Haciye igihe kinini abagize imiryango ituriye ahaturikirizwa intambi n’uruganda rwa CIMERWA, batakamba basaba kwimurwa kuko bavuga ko byabangiririzaga ubuzima udasize no gusenyerwa n’iryo turika.

Abo mu miryango 18 bo bamaze kubakirwa inzu bazimurirwamo.

Hari abandi bo miryango 5 bavuga ko batabaruwe nk’abandi kandi bahuje ikibazo na bagenzi babo bimuwe.

Uretse kuba babangamiwe n’izi ntambi za CIMERWA,batewe impungenge no kuba bashobora kuzasenyerwa badahawe ingurane kuko bari muri metero 300 uvuye ku ntambi, zishingirwaho na REMA n’uru ruganda mu kwimura abaturage.

Mukankusi Annonciathe ni umwe mu bagize iyi miryango 5, aribaza impamvu we n’umuryango we bazasigara hafi y’aho basandariza amabuye hakoreshwe intambi kandi ngo nyamara we na bamwe mu bamaze kwimurwa ,uru ruganda rwa sima rwarigeze kubaha amabati yo gusana inzu zabo ubwo zari zaguweho n’amabuye yazanywe n’izo ntambi.

Yagize ati:’’Ni gute bimura abantu bari muri metero 300,twebwe bakadusiga kandi ariho turi?Ntabwo tuzi icyo bagendeyeho kuko hari bamwe bimuye baturenzeho.’’

Umusaza Nsengumuremyi Kanuti , wabaye igihe muri uyu mudugudu wa Rukamba, we nubwo yamaze kwimurwa, avuga ko urutonde rw’abazimurwa rwateguwe muri 2003, kandi ko arirwo rwakurikijwe mu kubimura. Cyakora ngo hari imiryango yagiye iza kuhatura nyuma yo gukora urwo rutonde, imwe mu mpamvu zo kuba itarabaruwe.

Cyakora bamwe mu basigaye ntibemeranywa n’urwo rutonde rwakozwe nk’uko umwe mu basigaye muri ako gace abisobanura.

Ati :"Ni gute uvuga ko wimuye abantu bugarijwe n’intambi za CIMERWA warangiza ukavuga ngo imiryango itanu irasigara?Byashoboka ko hari ikindi bashingiyeho bimura abantu ariko batigeze batubwira.’’

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko hashize igihe kirenga umwaka bakurikirana iki kibazo ngo imiryango izwi yabaruwe igomba kwimurwa ni 18. Ngo iyo yindi ivuga ko itabaruwe ntiyari izwi, ariko ngo icyo kifuzo cyabo kigiye gusuzumwa.

Yongeraho ko ubwo hakorwaga urwo rutonde ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere REMA k’ubufatanye n’akarere ka Rusizi basanze imiryango 18 ariyo igerwaho n’ingaruka mu gihe k’ituritswa ry’izo ntambyi .

Imiryango 18 yamaze kwimuka ubu ikaba yaramaze gutuzwa mu mudugudu wa Kibangira mu murenge wa Bugarama, naho iyo 5 itarimuwe yiganjemo imiryango y’abashakanye bitemewe n’amategeko, n’indi yari yarahimutse ubwo hakorwaga urutonde rw’abazimuka ariko ikaza kongera kuhubaka nyuma.

Nanone ariko hari abibaza niba iri turitswa ry’intambi rigira ingaruka ku miryango yasezeranye ku buryo itarasezeranye yagumishwa muri ubwo buzima aho kwimurwa nk’indi miryango.

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->