Rusizi:Inkuba ikubise abantu 3 umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na AKIMANA Erneste, MULINDWA Augustine Kuwa 30/01/2018, Saa 17:50:19 Yasuwe inshuro 2441

Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, mu murenge wa Gitambi Akarere ka Rusizi inkuba yakubise abaturage batatu umwe ahita yitaba Imana abandi babiri baranegekara cyane.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Mugenge, akagali ka Kingwa mu murenge wa Gitambi.

Nkuko byemezwa n’abatuye aha ibi byabereye ngo byatangiye imvura itonyanga gake abantu batatu aribo Emile , Beatrice na Jeanne bajya kugama munsi y’ibiti ari naho inkuba yabakubitiye.

Aho bimenyekaniye bahise bajyanwa ku bitaro bya Mibilizi ariko umwe muri bo witwa Emile yahise ahasiga ubuzima, amakuru aturuka kwa Muganga akemeza ko n’abandi banegekaye cyane.

Habimana Emmanuel,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi nawe yemeje aya makuru ndetse agira n’impanuro aha ku batuye muri uyu murenge.

Yagize ati: " Ubutumwa dutanga abantu baturiye ishyamba kimeza rya Cyamudongo bagomba kwitwararika birinda kugama munsi y’ibiti,ikindi ni ukwigisha abaturage kwitwariraka ku bana bajya ku mashuri cyangwa se abajya gutashya muri ayo mashyamba."

Si ubwa mbere muri uyu murenge inkuba ikubise umuntu kuko no mu mwaka ushize yakubise umuntu ku bw’amahirwe ntiyapfa.


      

Tanga igitekerezo

-->