Rusizi:Imvura idasanzwe yahitanye 3 inasenya inzu 202

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 10/10/2017, Saa 12:42:45 Yasuwe inshuro 1566

Imvura idasanzwe yaguye ejo kuwa mbere mu karere ka Rusizi yahitanye abantu 3, isenya inzu 202 ndetse inangiza imyaka yari ihinze kuri hegitare 25.

Muri abo bahitanywe n’iyi mvura,ni umwana umwe ndetse n’abadamu 2 harimo umwe wakubiswe ni inkuba agwa mu inzira ajyanywe kwa muganga.

Hasenyutse kandi inzu 202 zirimo enye, imwe ibamo imiryango ine(four in one),mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira zari zatashywe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, zihawe imiryango yiganjemo iyari yarasenyewe n’umugezi wa Cyagara.

Ubuyobozi bw’aka karere bwabwiye rwandadailynews.com ko imirenge yibasiwe n’iki kiza cy’imvura ari Muganza, Bugarama Gikundamvura ahanini ngo bikaba biterwa nuko iyo mirenge iri hasi mu kibaya gikikijwe n’imisozi bityo baka bafata igisubizo kirambye hakimurwa abatuye muri iki kibaya bagatuzwa mu mudugudu bagatera n’amashyamba hejuru y’iyo misozi.

Ikindi umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic asaba abaturage ni ukubaka inzu zikomeye zibasha guhangana n’ibiza bikunze kwibasira aka karere.

Abasenyewe bagiye guhabwa ubutabazi bw’ibanze burimo guhabwa ibiribwa ndetse nibyo kwiyorosa.

Bimaze kugaragara ko akarere ka Rusizi kabaye isibaniro ry’ibiza kuko mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2016 , umutingito ukomeye wumvikanye muri aka karere wahitanye umwana w’imyaka ine, ukomeretsa abandi bantu 20 barimo abagore batwite.


      

Tanga igitekerezo

-->