Rusizi:Ikibazo cy’abasenyerwa n’amazi ava CIMERWA kigiye kuvugutirwa umuti byihuse

Yanditswe na Kuwa 11/08/2017, Saa 08:11:54 Yasuwe inshuro 331

Uruganganda rukora Sima ruzi nka CIMERWA sima ruherereye mu murenge wa Muganza akarere ka Rusizi, abaturage ntibahwemye kugaragaza ko amazi aturuka muri uru ruganda abasenyera, ariko bakaba baragiye bwirwa ko hari gushakwa umuti w’ikibazo ariko maso agahera mu kirere.

Iki kibazo kikaba gushingiye ku buryo amazi yoherezwa amaze gukoreswa mu ruganda nyuma akishakira inzira maze akaboneza rwagati mu ngo z’abaturage.

Aho aya amazi anyuze bigatuma zimwe mu ngo zihaturiye zisa n’aho ziregetse ku nkangu zatewe n’ayo mazi. Ayo mazi mu gihe nk’iki cy’izuba yaciye ikidendezi rwagati mu ngo, kuburyo uretse kuba ateje umwanda ngo n’abana bashobora kuyagwamo.

Abaturage baturiye uru ruganda rwa CIMERWA bagira bati:”Amazi yo mu ruganda bayaciriye inzira ariko yakoze ikidendezi, dufite abana bujya gucya tugasanga abana bibereye muri cyakidendezi, abana barayanywa arimo imyanda, abana barahavunikiye tukaba twifuza ko aho hantu bashobora kuza bakahubaka bakahapfuka neza. Ubu impungenge ni zose ntitukijya gukora kubera ko dushobora kuza tugasanga abana baguyemo.”

Iki kibazo cy’abaturage batunga agatoki uruganda rutunganya rukanacuruza ciment ko rurekura amazi asenyera abaturage si ubwa mbere cyumvikanye kuko kimaze iminsi itari mike, ibi bikaba aribyo byatumye Ubuyobozi bw’uruganda rwa Sima CIMERWA bwemeye ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri iki cyibazo cy’amazi ava mu ruganda agasenyera abaturage kizaba cyakemutse.

 

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwijeje aba baturage ko mu byumweru 2 iki kibazo kizaba cyakemutse. 

Karl HEESE umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA aragira ati:” Hari amazi make aturuka mu ruganda yego ashobora guteza isuri; rero icyo tugiye gukora ni ukubaka imiyoboro izakumira isuri kwangiza, amazi agakomeza inzira yayo.Twebwe rero nk’uruganda rwa Cimerwa tugiye gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze dukemure iki kibazo mu gihe cya vuba byihuse.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi HARERIMANA Frederic yemeza ko kuva kuri uyu wa gatandatu hazatangira ibikorwa byo kubaka neza umuyoboro ayo mazi azanyuramo kandi ngo ntibizarenza ibyumweru 2 bitarangiye.

Iki kibazo abaturage bavuga ko kimaze imyaka irenga itatu; kugikemura hazifashishwa umuganda rusange n’abaturage ariko CIMERWA ikaba ari yo izatanga umusanzu munini mu kubaka imiferege ayo mazi agomba gucamo aho kwishakira inzira.

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->