Rusizi: Igishushanyo mbonera ntikizirukana ba kavukire mu mujyi

Yanditswe na Kuwa 16/11/2018, Saa 13:43:00 Yasuwe inshuro 449

Mu gihe hari kuvugururwa Igishushanyo Mbonera cy’Akarere ka Rusizi, kumwe mu mujyi wunganira Kigali, ubuyobozi burizeza abaturage cyane cyane abazwi nka kavukire ko ntawe uzakurwa mu mujyi kuko nabo bazateganyirizwa aho bazatura.

Nkuko abaturage babitangarije Rwandadaily News bavuga ko mu Ivugura ry’Igushushanyo mbonera bagomba kwita no ku bafite amikoro make kandi bakongeramo n’Ibikorwa Remezo,kuko bagikora urugendo rurerure bajya kureba ibyo bikorwa.

Bagize ati" Hari igihe ujya kureba Serivisi bikagufata igihe ujya kirerekire,kubera ko hagaragara Ibikorwa Remezo bike n’ibihari bikaba bitameze neza, bagomba kongera ariko mu iki gishushanyo gishya bazongeremo ibikorwa Remezo byinshi birimo :Imihanda,Amavuriro ndetse n’Amazi ahora abura byahato na hato.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere ka Rusizi Kankindi Leoncie avuga ko muri iki gishushanyo bazashyiramo abantu batandukanye yaba Abafite amikoro macye ndetse na menshi.

Yagize" Muri iki gishushanyo Mbonera cyivuguruye tuzashyiramo ibice bitandukanye Ku buryo nabafite amikoro macye bazatura mu mujyi aba bazwi Ku izina rya Kavukire bazabona aho batuzwa ariko badakuwe mu mujyi.Ikindi tuzongeramo Ibikorwa Remezo bitandukanye kuburyo buri muturage izibona mu Karere bitewe n’Amikoro afite. Umujyi ukaba uwabose".

Iyi gahunda yo kuvugura igushushanyo mbonera iteganije kurangira mu mezi 18.Biteganije ko mu mwaka 2024 abaturage bazaba batuye mu mujyi mu karere ka Rusizi bazaba bagera kuri 35%.Imirenge ibarwa mu mujyi wa Rusizi ni Kamembe,Gihundwe ndetse n’Utugari 2 two mu Murenge wa Mururu.

Akimana Erneste


      

Tanga igitekerezo

-->