Rusizi:Hoteli n’isoko bimaze imyaka irenga 9 byubakwa bishobora kuzaba byuzuye mu mezi 3

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 17/01/2018, Saa 11:41:25 Yasuwe inshuro 2043

Bamwe mu bafite n’abashinzwe gukurikirana imishinga minini y’iterambere mu Mujyi wa Rusizi ariko ikaba imaze igihe yaradindiye nka Hotel Kivu Marina Bay n’isoko rya kijyambere rya Kamembe baratanga ikizere ko ko iyi mishinga izarangira mu mezi 3 ari imbere.

Kivu Marina Bay Hotel n’isoko rya kijyambere rya Kamembe ni imwe mu mishinga minini y’iterambere iri mu mujyi wa Rusizi yitezweho gutuma uyu mujyi ugira ibikorwaremezo by’umujyi wunganira Kigali.

Cyakora yose uko ari 2 yaradindiye ku buryo igihe yakagombye kurangirira cyarenze.

Hotel Kivu Marina Bay yatangiye kubakwa muri 2013 ariko ubwumvikane buke hagati y’abayubakaga bagiye bahindagurika kenshi ndetse n’ihindagurika ry’inyigo yayo byatumye imirimo yo kuyubaka itarangira mu mwaka ushize nk’uko abayobozi b’akarere ka Rusizi bakomeje kubyizeza.

Kuri ubu ariko, Ig NDIKUMANA Charles Théophile uhagarariye BRD muri uyu mushinga arizeza ko bitarenze ukwezi kwa 4 uyu mwaka kubaka iyi hotel y’inyenyeri 4 bizaba birangiye.

Yakomeje avuga ati: “Imirimo yose isigaye turizera ko izagera mu kwezi kwa 4 yarangiye kuko dufite amafaranga azayigendaho kandi inyigo zakozwe neza.”

Undi mushinga mugari wagarutsweho kenshi mu myubakire yawo ni isoko rya kijyambere rya Kamembe naryo ryadindijwe no kutumvikana kw’abashoramari bubaka iri soko.

Isoko rishya rya Rusizi naryo ryari ryarananiranye ryaba rigiye gutahwa mu minsi ya vuba

Iri naryo ryakagombye kuba ryararangiye mu myaka 2 uhereye 2011 aribwo imirimo yo kuryubaka yatangiye.

UZABAKIRIHO Felix umwe muri ba nyiri iri soko avuga ko imirimo yo kubaka iri soko noneho izarangirana n’ukwezi kwa 3 uyu mwaka.

Yagize ati : “Ubu iri soko mu kwezi kwa Gatatu riraba ryarangiye kubakwa,abaturage bakoreraga mu bikari n’ahandi babone aho gukorera kandi heza.’’

Abadepite basabye ko igihe cyavuzwe mu goza isoko na hoteli cyazubahirizwa

Ibi aba bafite mu nshingano zabo imyubakire y’ibi bikorwaremezo babyemereye bamwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko basuye iyi mishinga kuri uyu wa Gatatu.

Ubwo basuraga izo nyubako kuri uyu wa gatatu, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bari bayobowe na Visi perezida w’umutwe w’abadepite MUKAMA Abbas wishimye uko imirimo yo kubaka iyo mishinga igenda asaba ko igihe cyatanzwe cyazubahirizwa.

Kuri Hotel Kivu Marina Bay imirimo izarangirana n’ukwezi kwa 4 ngo ni iy’icyiciro cya mbere, kuko nyuma hazahita hatangira icyiciro cya 2 ahazubakwa ikiraro cyo mu kirere kizava kuri iyi hotel kikagera ku kiyaga cya Kivu giherereye hepfo gato y’aho yubatse. Naho isoko rya kijyambere rya Kamembe rizaba rifite ibyumba birenga 220.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Romain zirimwabagabo   |   ku wa 18/01/2018, Saa 06:36

    Igitekerezo*iyinkuru irashimishije gusa muzatugezeho inkuru yuwo mushinga wa 2 wiyo hotel (kubaka ikiraro) muduhe amakuru atomoye. urugero: igihe umushinga uzatangirira nigihe giteganyijwe kuba imirimo yose yiyo hotel izaba irangiye murakoze

Tanga igitekerezo

-->