Rusizi: Hakorewe umwitozo wo guhangana na Ebola igihe yaba igaragaye mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/01/2019, Saa 12:34:50 Yasuwe inshuro 302

Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’ibitaro biherereye mu turere twa Rusizi na Rubavu n’abandi bafatanya bikorwa , yakoranye umwitozo wo kureba uko igihugu cyiteguye mu gukumira no kuvura icyorezo cya Ebola kiramutse kigaragaye mu Rwanda.

Ni umwitozo wakozwe kuri uyu wa kabiri tariki 8 Mutarama kugeza kuwa 11 Mutarama 2019, ubwo waberaga mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Gihundwe ,akagari ka Burunga, mu mudugudu wa Cyunyu ku bitaro no ku kibuga cy’indege cya Kamembe ku kigo nderabuzima.

Minisiteri y’ubuzima yasabye abanyarwanda n’abaturarwanda bose kudakuka umutima bitewe n’ibyo babonye mumukino kuko icyari cyigamijwe kwari ukugira ngo babone uko ibimenyetso by’Ebola nuko ifata ndetse niko bayikumira.

Nta cyorezo cya Ebola cyari cyagaragara mu Rwanda ariko Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irakomeza gukora imyitozo kugira ngo isuzume ubushobozi bw’inzego zitandukanye nyuma y’amahugurwa atandukanye no kubaka ubushobozi mu rwego rw’ibikoresho n’ubumenyi.

Uyu mwitozo wabaye ku rwego rw’igihugu , ugamije kureba niba inzego zitandukanye mu Rwanda , Minisiteri y’ubuzima ,abakozi bo mu bitaro by’akarere ,Laboratwari n’izinzi nzego kugeza k’umudugudu ziteguye neza kandi zifite ubushobozi buhagije mu guhangana n’icyo cyorezo kiramutse kigaragaye mu gihugu.

Muri uyu mwitozo hagaragayemo ibikorwa bitandukanye birimo uburyo bwo kumenyekanisha ugaragayeho ibimenyetso bya virus itera ya Ebola , uko bamutwara ,uko bamuvura ndetse n’uko bamushyingura aramutse yitabye Imana.

Minisiteri y’ubuzima irasaba abanyarwanda n’abaturarwanda bose kudakuka umutima no gukomeze kwirinda no gukumira icyorezo cy’Ebola baharanira kugira isuku kuko Ebola yandurira mu matembabuzi y’uyurwaye.

Isabelle Iradukunda


      

Tanga igitekerezo

-->