Rusizi: EAR Gashonga basanga bakwiye kwigirwaho gahunda zo kwiteza imbere

Yanditswe na Kuwa 18/07/2017, Saa 08:40:13 Yasuwe inshuro 226

Uretse kuvuga ubutumwa, bamwe mu bayoboke b’torero ry’Abangilican mu Rwanda by’umwihariko abasenegera kuri paroisse ya Gashonga mu Karere ka Rusizi baravuga ko bafite gahunda nziza yo kuzamurana bo ubwabo aho bishyiriyeho amatsinda yo kuzigama no kugurizanya,ibintu bavuga ko bibafasha kwiteza imbere kuko mu gihe cy’umwaka umwe gusa iyi gahunda imaze ,bimaze kubafasha kwigurira amatungo magufi, kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

Iterambere ni imwe mu nkingi 5 itorero rya EAR ryubakiyeho. Aho niho abayoboke b’iri torero by’umwihariko paroise Gashonga bahera bakora ibikorwa nk’ibi byo kwiteza imbere birimo gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya , gushyigikira uburezi hubakwa amashuri uhereye kuy’incuke ndetse ngo mu minsi ya vuba hakaba hateganywa kubakwa amavuriro n’ibindi nk’uko bisobanurwa na Pastor Ndagijimana Ephraem uhagaragarariye iri torero muri paroisse ya Gashonga.

Pasiteri Ndagijimana aragira ati" Tumaze umwaka urenga dushyira imbaraga mu matsinda, bamwe baguze ihene, abandi bakabona uburyo bishyurira abana, kuko amahugurwa tubaha arabakangura imitwe igakanguka kandi si aho tuzagarukira, mu minsi ya vuba tuzaba twamaze kwiyubakira ivuriro."

Bamwe mu bamaze kuyoboka gahunda y’amatsinda nabo baravuga kuva aho iyi gahunda itangiriye bimaze kubafasha kwivana mu bukene aho bivugira ko bamaze kwigurira amatungo magufi, kwiyishyurira ubwisunganemu kwivuza n’ibindi bibafasha kwizamura. Bavuga ko kandi bafite gahunda yo gufashanya aho ufite igikorwa runaka ahamagara bagenzi be bakamufasha ;ibintu basanga n’abandi bakwiye kubigiraho .

Ku bw’Umwepiskopi mukuru w’itorero Anglican mu Rwanda Onesphore Rwaje asanga gahunda zigamije iterambere ku bayoboke ba EAR ari inyungu rusange ku gihugu kuko uwiteje imbere aba ateje igihugu imbere ndetse akomeza avuga ko iri torero rifite izindi gahunda zunganira gahunda zisanzwe za leta zikubiye muri gahunda yitwa “Itorero rihindutse rihindura aho riri” igenewe kugera ku banyarwanda bose muri rusange.

"Kandi iyo bateza imbere itorero baba bateje imbere igihugu. Dufite gahunda yitwa itorero rihindutse rihindura aho riri, byo ntabwo bikorerwa hano gusa bikorerwa mu baturage, aho bahabwa inyigisho zo gufata ibyabo neza, guhinga uturima tw’igikoni, gufatanya umugore n’umugabo kurera abana bao..."

Izi gahunda z’iterambere kandi ngo nizo zagiye zifasha abangilican mu Rwanda no kwirwanaho mu gihe bahagarikirwaga inkunga n’itorero Anglican ku isi kubera impamvu zitandukanye zirimo no kwamagana ubutinganyi muri iri torero, biyubakira insengero nk’urwuzuye I Gashonga rutwaye milliyoni 23 izisaga 13 zikaba zaratanzwe n’abayoboke b’iri dini.

Mulindwa Augustin/ Gashonga-Rusizi


      

Tanga igitekerezo

-->