Rusizi:Baranenga imitegurire y’imurikagurisha n’imurikabikorwa riherutse

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/12/2017, Saa 16:34:23 Yasuwe inshuro 376

Bamwe mu bitabiriye imurikagurisha n’imurikabikorwa ryaberaga mu karere ka Rusizi kuva tariki ya 01/12/2017 kugeza tariki ya 11/12/2017 baravuga ko ritagenze neza bakifuza impinduka ubutaha.

Iri murika ryari rimaze iminsi 11 ribera muri gare nshya y’akarere ka Rusizi ryitabiriwe n’abaturutse imihanda yose harimo n’abo mu bihugu by’amahanga baje kumurika no gucuruza ibyo bakora.

Gusa benshi muri bo ntibishimiye uko iki gikorwa cyateguwe bakaba bavuga ko ubutaha bidakosowe batazagaruka.

Uku kugenda nabi kw’iri murika ahanini byatewe n’igihe cy’imvura ryateguwemo aho wasangaga bimwe mu bicuruzwa byangijwe n’imvura, ikindi mu bitungwa agatoki ni ukuba nta kwamamaza kwimbitse byabayeho mbere ndetse na nyuma y’uko expo itangiye, ibi byose bikaba byaratumye abayitabiriye baje guhaha bari mbarwa ugereranyije n’izitegurwa ahandi.

Impinduka bifuza cyane ni uko ryajya riba atari mu bihe by’imvura, rikamenyekanishwa hakiri kare kandi mu buryo bwose bushoboka kugira ngo abaje kumurika babone ababagurira.

Umuyobozi w’urugaga ry’abikorera mu karere ka Rusizi Ngabonziza Jean Bosco we avuga ko basigaranye isomo ry’ubutaha kuburyo iri murika rizategurwa mu gihe cy’impeshyi,rizamamazwa mu bitangazamakuru bitandukanye bityo uwaje kumurika no gucuruza akabona umusaruro uhagije.

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha ryateguwe ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rusizi PSF, akarere ka Rusizi n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere JADF Isonga rikaba ryaritabiriwe n’abo mu bihugu nka Misiri,Tanzania,Kenya ndetse n’abanyarwanda nka Entreprise Urwibutso,amahoteli na za restaurant,imiryango itegamiye kuri leta n’abandi batandukanye.

Abinjiraga baje kwihera ijisho no guhaha bakaba basaga 18.000.

Rwanda Daily News/Rusizi


      

Tanga igitekerezo

-->