Rusizi :Bamwe mu bagize Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ntibasobukiwe n’Amategeko

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 27/07/2019, Saa 10:09:53 Yasuwe inshuro 148

Abagize Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta ,bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko batarasobanukirwa amategeko bityo bigatuma badakorera abaturage ubuvugizi.

Ibi babitangarije mu mahugurwa bahawe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda muri gahunda yo kuvugira abaturage kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2019.

Nkuko bamwe babitangarije RWANDA DILY NEWS, bavuga ko kudasobanukirwa amategeko bituma ababagana batabafasha ku buryo bwiza. Ariko aho bahuguriwe bagiye gufata iya mbere mu kubafasha.

Rusimbi Martin, yavuze ko ari byinshi birengaziga kubera kudasobanukirwa amategeko, ariko aho bamaze gusobanukirwa n’amategeko ,ubu bagiye kuvugira abaturage.

Yagize ati "Hari igihe Umuturage yagira ikibazo ntitumenye aho tubariza ariko aho dusobanukiwe n’amategeko ubu tugiye gukorera abo dushinzwe ubuvugizi bose".

Mukamurenzi Faina nawe uba muryango utari uwa Leta avuga ko badasobanukiwe byimazeyo amategeko arengera abo bashinzwe.

Yagize ati "Mbere umuturage yakubwiraga ikibazo simenye icyo namufasha ariko ubu dusobanuriwe neza ibigenga amategeko kugira ngo turusheho kuvugira abaturage."

Umukozi Ukuriye Urwego rw’imiyoborere myiza mu Karere ka Rusizi,NIYIBIZI Jean de Dieu

Umukozi ukuriye Ishami ry’Imiyoborere myiza,mu karere ka Rusizi, Niyibizi Jean de Dieu avuga ko aya mahugurwa abafasha gusobanurira abagize Imiryango itari iya Leta Kumenya amategeko ndetse n’uburyo bwo kuvugira abo bashinzwe.

Yagize ati" Ibi bidufasha gukorera abaturage ubuvugizi kuko byigisha abakuriye Imiryango itegamiye kuri Leta ,bagasobanukirwa amategeko bakwifashisha bakorera Abaturage ubuvugizi mu bibazo bahura na byo bitandukanye".

Umuryango Ihorere Munyarwanda ukorera mu turere 11, ikaba waramaze guhugura Uturere 5 ikaba uteganya kuzakomereza mu tundi turere dutandatu.Mu rwego rwo guteza imbere Ubutabera.

Abakuriye Imiryango itegamiye kuri Leta bari baje gusobanurirwa amategeko


Akimana Erneste