Rusizi:Bamwe iyo batahutse ngo bihakanwa n’imiryango iba yarigabanyije ibyabo

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 22/09/2017, Saa 10:44:58 Yasuwe inshuro 612

Mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyarushishi hari umubare munini wabavuga ko ari Abanyarwanda batahutse ariko bagahera mu gihirahiro kuko bagera mu nkambi ngo bakanga kwakirwa nk’Abanyarwanda batahutse biturutse ku makuru atangwa n’abo mu miryango kugira ngo bakomeze kubazungura.

Umuyobozi uyobora iyi nkambi avuga ko hamaze iminsi hagaragara umubare munini w’abantu biyita impunzi z’Abanyarwanda zitahutse akenshi bakabikora bagamije guhabwa ariya madolari 250$yagenewe umuntu mukuru utahutse.

Umwe mu batahutse,Tuyubahe Jean de Dieu yatangarije rwandadailynews.com ko bamaze iminsi igera muri 3 batahutse mu Rwanda bakakirwa neza mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi ariko bakaba bahangayikishijwe no kudahabwa irangamuntu ngo bitwe Abanyarwanda batahutse byose akavuga ko birimo guturuka ku imitungo baba barasize, abo mu miryango yabo batifuza ko bayisubiramo bagatanga amakuru atariyo kugira ngo batazaza bakayibambura.

Yagize ati: ’’Ni gute wavuga komine wavutsemo ukavuga perefegitura ukomokamo ukavuga abavandimwe bawe barangiza bakavuga ko uje gukora forode?.”

Mwitireho J.Marie Vianey avuga ko yahunze mu mwaka 1994 nyuma akaza kumva ko mu Rwanda hari amahoro ku myaka 23 yaramaze mu mashyamba ya Kongo agafata icyemezo cyo gusubira mu rwamubyaye aribwo yanyuze I Bukavu muri HCR bakamwohereza mu Rwanda,avuga ko iminsi amaze nta kizere cy’uko ashobora kubona ibyangombwa bimwemerera kwitwa umunyarwanda azabona.

Yagize ati’”Naraje bambaza imyirondoro yange mbabwira ko mvuka Kayove,barangije bantuma icyemezo cy’uko mpavuka ndakizana barakireba,batangira kumburanya bundi bushya. None sindi busubire muri Kongo simbonye kuba umunyarwanda basi ayo mafaranga ni bayareke ariko bampe irangamuntu nitwe Umunyarwanda,ubu se naba ndi umukongomani nkaba nzi ikinyarwanda n’aho nari ntuye?”

Tukimara kumva iki kibazo kivugwa n’aba batahutse twegereye umuyobozi w’inkambi bwana HAGUMA Ildephonse,atubwira ko iki kibazo cy’abantu biyita abanyarwanda batahutse gitangiye kugaragara nyuma yaho Leta n’ abafatanyabikorwa bayo bashyiriyeho gahunda yo kuzajya baha buri munyarwanda utahutse amadolari 250$ ku muntu mukuru,ndetse ni 150$ ku mwana yo kubafasha gutangira ubuzima busanzwe.

Yakomeje avuga ko mu byukuri iyi gahunda ari nziza ariko ko ngo ikibazo akaba ari abantu babyitwaza bakiyita abanyarwanda batahutse hakaba n’abandi baba baratashye ariko bagashaka kugaruka kugira ngo bahabwe ayo madolari.

Twashatse kumenya icyo bifashisha kugira ngo bamenye bene abo bantu,maze adutangariza ko ubu bafite ikoranabuhanga ry’igikumwe(finger print) ku buryo uwatahutse agashaka kubikora ubugira 2 bahita batahurwa.

Yakomeje avuga ko nta na rimwe bazigera bihanganira bene abo bantu biyita Abanyarwanda,kuko mu gihe baba bahawe izo rangamuntu kandi atari Abanyarwanda bashobora kubera leta umutwaro.

Ministri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi De Bonheur Jeanne d’Arc,yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’iki kibazo ariko avuga ko kimaze igihe gito bityo akaba avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage abo bantu bakagaragara.

Muri iyi nkambi ya Nyarushishi hagaragara abavuga ko ari Abanyarwanda batahutse barenga 52 bavuga ko babuze ubwenegihugu bw’ubunyarwanda,banabura uburyo bwo gusubira aho baturutse.

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA